Perezida Kagame yageneye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Perezdida Paul Kagame yujuje imyaka 65 y’amavuko, yifurizwa isabukuru n’abantu batandukanye mu mpande zose z’Isi biganjemo Abanyarwanda.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru nziza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati Mfashe uyu mwanya ngo nshimire byimazeyo buri wese wanyifurije isabukuru nziza.

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko muri iyi myaka 65 amaze ku Isi, yagerageje gukora ibiri mu bushobozi n’imbaraga bye byose.

Ati “Ibyo nagiye ngeraho ni ukubera mwe no gufatanya. Ibyo ntabashije kugeraho ni ku giti cyanjye. Ntacyo mbashinja!!! Imigisha isendereye kuri mwe!!!”

Madamu Jeannette Kagame wifurije Perezida Paul Kamage isabukuru nziza, mu butumwa yanyijije kuri Twitter, bwari buherekejwe n’ifoto bari kumwe bari gukata umutsima, yamushimiye ibyo yafashije umuryango we ndetse n’Igihugu cye mu gihe amaze ku Isi.

Mu butumwa bwa Madamu Jeannette Kagame, yagize ati “Isabukuru nziza muyobozi mwiza, umubyeyi wacu, Sekuru w’abana n’umugabo. Imyaka 65 ni intambwe itagereranywa. Nshimira ku muryango twahawe. Uri impano idasanzwe kuri twese!”

Perezida Kagame na Madamu bari gukata umutsima

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru