Mbere yuko Polisi iteza cyamunara ibinyabiziga birenga 500 yatanze ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibinyabiziga 511 n’amagare 79 byafatiwe mu makosa atandukanye, yageneye ubutumwa abazi ko bafatiwe ibinyabiziga bakaba barishyuye, kujya kubifata birataratezwa.

Ibi binyabiziga, birimo moto 496 n’imodoka 15 ndetse n’ibinyamitende by’amagare 79, byafatiwe mu Turere 20 dutandukanye.

Izindi Nkuru

Byose uko ari 590 bizaterezwa cyamunara ku byicaro bya Polisi bya buri Karere, tariki 31 Ukwakira 2022 ari na ho biparitse muri iki gihe.

Itegeko ryo mu Rwanda riteganya ko ikinyabiziga cyafashwe, nyiracyo ntiyishyure amande mu gihe kigeze ku kwezi kumwe, gitezwa cyamunara.

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugenera ubutumwa uzi ko yafatiwe ikinyabiziga cyangwa ikinyamitende akaba azi ko kigejeje igihe cyo gutezwa cyamunara, akaba yarishyuye, ko yajya kugifata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abishyuye amande baciwe bakwihutira kujyana inyemazabwishyu kuri Polisi bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara.”

Igikorwa cyo gusura ibi binyabiziga aho bigiye biparitse ku byicaro bya Polisi, cyatangiye ndetse abifuza kubigura muri za cyamunara, barasabwa kubisura.

CP John Bosco Kabera yaboneyeho kuburira abashobora kwijandika mu manyanga, bakaba bajya kwiyitirira ibi binyabiziga, ko bihanwa n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru