Umwera waturutse i Rwanda ugiye gukwira Isi yose: LONI igiye gutangiza Umuganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, bagiye gutangiza igikorwa cy’Umuganda gisanzwe kizwiho kuba ari ubudasa bw’u Rwanda, uba mu mpera za buri kwezi.

Byatangajwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Rwanda rumaze ari umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Ambasaderi Claver Gatete yagarutse ku byo Umuryango w’Abibumbye ushimira u Rwanda birimo uruhare rukomeje kugira mu kubungabunga amahoro no kuyagarura aho yabuze.

Yaguze ati “Uburyo inzego z’umutekano zacu zitwara mu kubungabunga amahoro, birenze intego z’Umuryango w’Abibumbye.”

Ambasaderi Claver Gatete yakomeje avuga ko aho abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bageze mu butumwa bw’amahoro “Bisanzuranaho n’abaturage bahasanze, bubaka amashuri, inzu, bagatanga amashanyarasi akomoka ku mirasira y’izuba, ndetse bagatanga n’ibikoresho byo gutegura amafunguro n’ibindi bitandukanye.”

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kandi aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, zihatangiza ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage bisanzwe bizwiho ubudasa bw’u Rwanda, nk’Umuganda.

Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko Umuryango w’Abibumbye na wo ugiye kuyoboka iyi gahunda.

Yagize ati “Mu gihe cya vuba hamwe n’Umuryango w’Abibumbye tugiye gutangiza Umuganda hamwe n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, turateganya gutangiza Umuganda kugira ngo utange umusanzu mu muryango mugari wo muri New York aho bikenewe.”

Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko u Rwanda ruha agaciro kanini ubufatanye bwarwo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu-binyamuryango mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ati “Ubu Isi isa nk’iyabaye umudugudu umwe kandi dufite ibibazo byugarije Isi duhuriyeho bikeneye ko dushyira hamwe mu kubishakira umuti.”

Yavuze ko u Rwanda rwubaha Umuryango w’Abibumbye ndetse ko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu nshingano z’uyu muryango zirimo nko kugarura amahoro kandi ko rusanzwe rutanga umusanzu muri ibi bikorwa.

Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru