Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanya-Namibia bapfushije Perezida

radiotv10by radiotv10
05/02/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanya-Namibia bapfushije Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yihanganishije Monica Geingos; Madamu wa Hage Gottfried Geingob wari Perezida wa Namibia witabye Imana azize uburwayi, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.

Perezida Hage Gottfried Geingob yitabye Imana kuri iki Cyumweru mu Bitaro bya Lady Pohamba biri i Windhoek mu Murwa mukuru wa Namibia.

Yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi, itabaruka rye rikaba ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byanatangaje ko abaye asimbuwe by’agateganyo na Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, yafashe mu mugongo Madamu wa nyakwigendera.

Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, Umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”

Perezida Kagame mu butumwa bwe, yakomeje agaragaza ko nyakwigendera Hage Geingob yaranzwe n’imiyoborere myiza ndetse no guhora ashakira ineza abaturage b’Igihugu cye n’Abanyafurika muri rusange.

Ati “Imiyoborere ye yaranzwe n’urugamba rwo kubohora Namibia, imirimo ye yose yo gukorera abaturage ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere.”

Perezida Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia, yari yagiye ku butegetsi muri 2015, yakoze imirimo inyuranye mu nzego Nkuru z’iki Gihugu.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu cya Namibia, kuva mu 1990 kugeza mu 2002, nanone yongera kugaruka kuri uyu mwanya kuva muri 2012 kugeza muri 2015 ubwo yatorerwaga kuba Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

Bavuze impamvu bisabira kwegerezwa Sitasiyo ya RIB

Next Post

Inkuru y’ubuzima bw’amagorwa bw’umwana wasubiye mu ishuri agasubizwa inyuma

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’ubuzima bw’amagorwa bw’umwana wasubiye mu ishuri agasubizwa inyuma

Inkuru y'ubuzima bw’amagorwa bw'umwana wasubiye mu ishuri agasubizwa inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.