Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ibihugu bibiri byahuye n’isanganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe mu mugongo Turkey na Syria ku bw’umutingito wibasiye ibi Bihugu, ugahita ubuzima bwa benshi.

Ni nyuma y’umutingito uremereye wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023 wabaye muri ibi Bihugu byombi by’ibituranyi, ugahitana abaturage babarirwa mu 4 300 nkuko amakuru yabivugaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Izindi Nkuru

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yihanganishije mugenzi we Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan ndetse n’abaturage b’iki Gihugu n’aba Syria.

Yagize ati Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye n’aba Syria ku bwibyago bikomeye byo kubura bamwe niyangirika ryibikorwa, kubera umutingito.

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati Abanyarwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe byakababaro.

Uyu mutingito wabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, wari uri ku gipimo cyo hejuru cya 7.8, wishe abantu 2 921 muri Turkey, ukomeretsa abagera mu 15 800, naho muri Syria ho ukaba wishe abantu 1 451, nkuko imibare yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabigaragaje.

Muri Turkey, umutingito uremereye gutya waherukaga kuba mu 1930, aho icyo gihe bwo wishe abantu ibihumbi 30.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru