Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rurimi rw’Igifaransa, Perezida Paul Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Igihugu cya Sénégal ku myaka 44 y’amavuko, asimbuye Macky Sall w’imyaka 62 wasoje manda ze.

Intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, aho Komisiyo y’Amatora yatangaje ko ari we wegukanye intsinzi ku majwi 53.7%.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’amatora yabaye mu cyumweru gishize, aho n’ubundi ibarura ry’amajwi y’agateganyo, ryagaragazaga ko ari we uri imbere mu bakandida 19 bahataniraga umwanya wo gusimbura Macky Sall warangije manda ze.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze bwite, yashimiye Diomaye Faye ndetse n’Abanya- Sénégal ku bw’aya matora yagenze neza.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorerwa umwanya wa Perezida wa Sénégal.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Intsinzi yanyu ni gihamya itajegajega y’icyizere Abanya- Sénégal bagufitiye, kandi ndanashimira uburyo amatora yabaye mu mahoro.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwizeza Perezida mushya wa Sénégal ko u Rwanda rwiteguye kuzakorana na we ndetse no gukomeza kwagura umubano hagati y’Ibihugu byombi.

Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Senegal

Perezida Kagame ashimiye Diomaye Faye mu gihe n’abandi bayobozi n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kumushimira, ndetse na Macky Sall yasimbuye, akaba yashimiye intsinzi ye.

Macky Sall wasoje manda ze, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mbere na mbere yishimira uburyo amatora yagenze, ndetse akaba anashimira uwegukanye intsinzi.

Yagize ati “Ndashimiye Bassirou Diomaye Faye ku bwo kuba imibare igaragaza ari we wegukanye intsinzi. Ibi birashimangira Demokarasi muri Sénégal.

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, na wo washimiye intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, mu butumwa watanze kuri uyu wa Kabiri.

Ubutumwa bw’uyu Muryango uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, buvuga ko yakurikiraniraga hafi uburyo amatora muri Sénégal yateguwe ndetse n’uburyo yagenze, kandi ko abyishimira.

Ubu butumwa bugakomeza bugira buti “Yifuje kandi gushimangira ko Sénégal nk’Igihugu cya bamwe mu batangije OIF, Léopold Sédar Senghor ndetse na Perezida Abdou Diouf wayoboye OIF mu myaka myinhsi, akanagira uruhare mu mateka akomeye mu kubaho kwa  Francophonie.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Louise Mushikiwabo “Ashimira ubuyobozi ndetse n’Abanya- Sénégal bose ku bw’amatora yabaye mu mahoro n’ituze.”

Bassirou Diomaye Faye watsindiye amatora yo kuyobora Sénégal, ni umwe mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, wari ufite abayoboke benshi, ndetse akaba yatowe amaze igihe gito afunguwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru