Imirwano ya M23 na FARDC yongeye kumvikanamo imbunda n’ibisasu bya rutura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uratangaza ko uruhande bahanganye mu mirwano rugizwe na FRDC ndetse n’umutwe wa FDLR n’ingabo z’u Burundi, rwaramutse rurasa ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe binatuwemo n’abaturage.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, nk’uko bikubuye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugaragaza amakuru agezweho y’imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko kuva saa mbiri n’igice (08:30’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imirwano yubuye.

Kanyuka yagize ati “Kuva muri iki gitondo, uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice byacu bituwemo n’abaturage benshi bya Nyange, Gatovu no mu bice bibikikije, bakoresheje intwaro ziremereye, zahitanye ubuzima bwa bamwe, abandi bakava mu byabo.”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko ukomeje kubabazwa kandi wamagana ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyamara abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka uburyo hashakwa umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice igenzura, yaboneyeho gutabariza abaturage bari mu kaga batejwe n’iyi mirwano, bakaba batabona ubutabazi.

Iyi mirwano yongeye kubura, mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni mu gihe Felix Tshisekedi yirukanye ingabo z’uyu muryango wa EAC, agasaba iza SADC kuza kumuha amaboko mu kurwanya M23, ndetse ubu zikaba ziri gufatanya na FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru