Amakuru mashya aturuka mu ikipe imazemo iminsi ibibazo byari byatumye abakinnyi basa nk’abigaragambya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi ba AS Kigali bari baherutse guhagarika imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atanu batarishyurwa, bongeye gusubukura imyitozo nyuma yo kubobezwa imifuka bakishyurwa ukwezi kumwe.

Ni imyitozo yasubukuwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kigali Pele Stadium.

Izindi Nkuru

Iyi myitozo isubukwe nyuma y’iminsi 10 abakinnyi ba AS Kigali bakoze igisa n’imyigaragambyo, yitabiriwe n’abakinnyi 22, aho abasanzwe ari inkingi za mwamba muri iyi kipe batayijemo nka Hussen Chabalala uri mu ikipe y’Igihugu cy’u Burundi.

Hari kandi abakinnyi nka Osee Iyabivuze na Benedata Janvier, na bo batagaragaye muri iyi myitozo ku mpamvu zitandukanye.

Amakuru avuga ko iyi myitozo yasubukuwe nyuma y’uko bahembwe umushahara w’umwezi kumwe ndetse uwahoze ari Perezida w’iyi kipe, Shema Fabrice akagira ibyo abizeza ku mishahara isigaye.

Ikipe ya AS Kigali iri kwitegura umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona [Rwanda Premier League] aho izaba yagiye gusura ikipe Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare kuri sitade ya Gologota.

Umutoza wari uherutse kuza ku kibuga abura abakinnyi

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru