Umunyamakuru wa siporo ubirambyemo mu Rwanda agaragaje ibanga ryihishe inyuma y’intsinzi z’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye kubona intsinzi, itsindira Madagascar ibitego 2-0, imbere y’abafana b’iyi kipe i Antananarivo. Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya ruhago, Kazungu Claver, yavuze uwo abona izi ntsinzi z’Amavubi zikwiye gukeshwa.

Iyi ni inyandiko y’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru Kazungu Claver:

Izindi Nkuru

Mu Bihugu bine (4) buri Gihugu cyakinnye imikino 2, u Burundi bwanze gukina n’u Rwanda.

Habayeho gutanga amanota, u Rwanda ni rwo rwari kuba urwa mbere:

  1. Rwanda: Amanota 4
  2. Madagascar: Amanota 3
  3. Botswana: Amanota 2
  4. Burundi: Inota 1

Umutoza Torsten Frank Spittler utoza ikipe y’Igihugu Amavubi, mu mikino ine (4) atoje ntaratsindwa igitego mu izamu rye.

Nyuma ya Ratomir wajyanye u Rwanda muri CAN 2004, twongeye kugira umutoza ushobora gutsinda kandi akugarira neza.

Ubu noneho nabona icyo nsubiza abazaga bati Amavubi akina gute?

Torsten Frank Spittler yakoze cyane umutoza guha umwanya umunyezamu Maxime wo kubanzamo akatwereka ko nta cyuho cya Fiacre mu gihe yaba yagize ikibazo cyo kutabanzamo.

Umutoza yagize neza kongera guha icyizere Rubanguka Steven waciye impaka kuko yakinnye neza cyane kuri 6 akina iminota yose 90’ adasimbuwe, atwemeza ko twamwibeshyeho dushidikanya ku bushobozi bwe.

Mu mboni zanjye (Kazungu) nabonye ko Seif ashobora kwitegura CHAN kuko Mugisha Bonheur Casemiro ni we ushobora guhanganira umwanya na Rubanguka kuko bombi bakina hanze ya Shampiyona y’u Rwanda.

Umutoza yatweretse ko Sahabo ashobora kubanza mu kibuga kandi na Muhire Kevin yabanje mu kibuga.

Biramahire Abedi watanze umupira wavuyemo igitego cya 2 wagiye mu kibuga asimbuye, yatweretse ko ari umusimbura mwiza wa Nshuti Innocent kurusha Gitego.

Umutoza arimo kutwereka ko tutabuze abakinnyi nk’uko benshi babitekerezaga kuko byageze aho abantu bavuga ngo ikipe y’Igihugu Amavubi nigurirwe Abakinnyi b’abanyamahanga, ibintu ntigeze nemera.

Ubu ndemera ko Shampiyona nirangira mu ntangiro za Gicurasi 2024, Umutoza ashobora kuzahabwa ibyumweru bibiri byo gutegura neza Amavubi mbere yo gukina na Benin na Lesotho mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026, kandi ndanemera ko umutoza w’Amavubi akwiriye kuzajya atanga amahurwa ku batoza bose ba Rwanda Premier League akabongera ubumenyi mu mitoreze.

Claver KAZUNGU
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru