Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko mu gihe bagiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, hari abagifite agahinda ko kuba batarashyingura ababo biciwe mu gace ka Midiho n’ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Mu gace ka Midiho mu Murenge wa Mukarange, ni hamwe mu hiciwe Abatutsi babarirwa hagati ya 200 na 500 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abiciwe muri aka gace, bimaze igihe kinini, ariko hataraboneka umubiri n’umwe ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside muri Mata 1994 bo muri uyu Murenge wa Mukarange ngo hakenewe izindi mbara za Leta zirimo gucukura ubutaka bwose bwegereye kuri Paruwasi ya Anglican ahashakishirizwa iyi mibiri.

Bavuga kandi Leta ikwiye kugira icyo ikora ku bari bahatuye ku rwego rwo kumenya amakuru nyayo y’ababo biciwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umwe yagize ati “Leta ni ugukomeza ikadutera inkunga tugakomeza tugashakisha kugeza igihe bazabonekera cyangwa ntibaboneke. Twebwe icyo twahoze tuganira twavugaga ko aha hantu hose hakwiye gushakishirizwa, ahantu hose hakekwa.”

Bavuga ko ababo biciwe aha, hari ababishe, ndetse n’ababo, ku buryo bari bakwiye gutanga amakuru, bakomeza kwinangira, hakaba hakwiyambazwa izindi mbaraga.

Undi yagize ati “Hari abantu bishe aba bantu bahari kandi hari n’abaturanyi b’aha hantu bahari, ndabona aho bigeze hari imbaraga zo gutanga amakuru kuruta ayo dutanga. Icyiza tubona nk’izindi mbaraga zakabayeho nanone, ni zo gufata aba baturanyi n’ababikoze bakongera bakabazwa ibi bintu.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Didace Ndindabahizi avuga ko igikenewe ari amakuru akwiye gutungwa y’ababikoze ariko kandi ngo ngo nikomeza kuburira ahatubatse, ngo ahari inyubako zakurwaho kugira ngo na ho bashakishirize nk’ahubatswe nyuma ya Jenoside.

Ati “Ikigaragara nta handi hantu imibiri iri, iri muri kariya gace, gusa ni bimwe by’uko abantu batarayigwaho ariko ibyo ari byo byose irahari. Icyo dukeneye ni umuntu wagaragaza nyirizina imibiri yari iri aha hangaha, ati ‘twayishyize aha ngaha’.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru