Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwarushozaho intambara uwo ari we wese, n’iyo yaba ari DRC yabyeruye kenshi ko yifuza kubikora nk’uko byakunze kuvugwa na Perezida wayo, Felix Tshisekedi, umukuru w’u Rwanda avuga ko aherutse no kubisubiramo, kandi ko u Rwanda rudashobora kubifata nk’imikino.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 cyagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izirebana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, byakunze kuzanwamo u Rwanda, nubwo nta ruhare rubifitemo.
Umunyamakuru yagarutse ku byakunze kuvugwa na Perezida Tshisekedi ko azatera u Rwanda agamije gukuraho ubutegetsi buriho, abaza Perezida Kagame niba u Rwanda rwaba rwiteguye kurwana urwo rugamba.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hagendewe ku byakunze kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi, ndetse akaba anaherutse kubibwira iki gitangazamakuru baganiriye [France 24] “ko yifuza gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho, n’ibindi byinshi. Umuntu uvuga nk’ibyo mu bibazo nk’ibi, ku ruhande rumwe ushobora gutekereza ko ari kwivugira cyangwa wenda adafite ikindi cyo kuvuga, ariko nanone tugendeye ku mateka yacu, nta kintu na kimwe dufata nk’imikino.”
Umunyamakuru yahise abaza Perezida Kagame niba u Rwanda rwiteguye kuba rwarwana urwo rugamba igihe rwarushozwaho n’iki Gihugu cyagaragaje kenshi ko cyifuza kurutera.
Perezida Kagame yavuze ko yaba iki Gihugu cyifuza gutera u Rwanda cyitwaje “ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaza bigahungabanya umutekano wacu, cyangwa ibindi byaturuka ahandi hose, twiteguye kurwana, kuko turiho kuko ari twe twarwaniye uburenganzira bwacu bwo kubaho.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ubusugire bw’u Rwanda ari ntakorwaho ku buryo uwo ari we wese wahirahira kubutokoza, iki Gihugu gihagaze bwuma kuba cyaburwanira.
Ati “Ntakwirirwa tubinyura ku ruhande rwose, uwahirahira avogera ubusugire bwacu, rwose tuzirwanaho, ntabwo ari ibanga.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yabajijwe niba nta mpungenge zihari zo kuba u Rwanda rwazafatirwa ibihano nk’uko n’ubundi byakunze gusabwa n’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko amateka iki Gihugu cyanyuzemo arimo atuma kidashobora gukangwa n’ibije byose, kuko cyayavomyemo amasomo yatuma gishobora kubaho no mu bihe bigoye.
Yamusubije amumara impungenge, ati “Reka nkubwire rwose, tugendeye ku mateka yacu n’ibihe twaciyemo bikadukomeza bikaduhindura abo turi bo uyu munsi, tugaca mu bigoye no kuturenganya, tutitaye ku wo ari we wese, ubu ntakidutera ubwoba.”
Ibi birego by’ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, byagiye binashyigikirwa n’amahanga arimo Umuryango w’Abibumbye, n’Ibihugu nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za America. Perezida Kagame yavuze ko ibivugwa n’umuryango mpuzamahanga byose bidakwiye kumirwa bunguri ngo abantu bumve ko ari ukuri.
Ati “Kubera ko gusa ari Umuryango Mpuzamahanga, ntibivuze ko wakwemera buri cyose bavuze, biba bigomba kuzana n’ibimenyetso, ni nabyo twakunze kuvuga.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abahora bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bari bakwiye kubanza kumva ikibazo cy’uyu mutwe, n’icyatumye uvuka, n’icyo urwanira, ubundi baba bifuriza ineza Congo koko, bagashaka umuti w’iki kibazo.
RADIOTV10