Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Tshisekedi wongeye kuvuga ko azatera u Rwanda n’undi wese wabitekereza

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Tshisekedi wongeye kuvuga ko azatera u Rwanda n’undi wese wabitekereza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwarushozaho intambara uwo ari we wese, n’iyo yaba ari DRC yabyeruye kenshi ko yifuza kubikora nk’uko byakunze kuvugwa na Perezida wayo, Felix Tshisekedi, umukuru w’u Rwanda avuga ko aherutse no kubisubiramo, kandi ko u Rwanda rudashobora kubifata nk’imikino.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 cyagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izirebana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, byakunze kuzanwamo u Rwanda, nubwo nta ruhare rubifitemo.

Umunyamakuru yagarutse ku byakunze kuvugwa na Perezida Tshisekedi ko azatera u Rwanda agamije gukuraho ubutegetsi buriho, abaza Perezida Kagame niba u Rwanda rwaba rwiteguye kurwana urwo rugamba.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hagendewe ku byakunze kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi, ndetse akaba anaherutse kubibwira iki gitangazamakuru baganiriye [France 24] “ko yifuza gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho, n’ibindi byinshi. Umuntu uvuga nk’ibyo mu bibazo nk’ibi, ku ruhande rumwe ushobora gutekereza ko ari kwivugira cyangwa wenda adafite ikindi cyo kuvuga, ariko nanone tugendeye ku mateka yacu, nta kintu na kimwe dufata nk’imikino.”

Umunyamakuru yahise abaza Perezida Kagame niba u Rwanda rwiteguye kuba rwarwana urwo rugamba igihe rwarushozwaho n’iki Gihugu cyagaragaje kenshi ko cyifuza kurutera.

Perezida Kagame yavuze ko yaba iki Gihugu cyifuza gutera u Rwanda cyitwaje “ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaza bigahungabanya umutekano wacu, cyangwa ibindi byaturuka ahandi hose, twiteguye kurwana, kuko turiho kuko ari twe twarwaniye uburenganzira bwacu bwo kubaho.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ubusugire bw’u Rwanda ari ntakorwaho ku buryo uwo ari we wese wahirahira kubutokoza, iki Gihugu gihagaze bwuma kuba cyaburwanira.

Ati “Ntakwirirwa tubinyura ku ruhande rwose, uwahirahira avogera ubusugire bwacu, rwose tuzirwanaho, ntabwo ari ibanga.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yabajijwe niba nta mpungenge zihari zo kuba u Rwanda rwazafatirwa ibihano nk’uko n’ubundi byakunze gusabwa n’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko amateka iki Gihugu cyanyuzemo arimo atuma kidashobora gukangwa n’ibije byose, kuko cyayavomyemo amasomo yatuma gishobora kubaho no mu bihe bigoye.

Yamusubije amumara impungenge, ati “Reka nkubwire rwose, tugendeye ku mateka yacu n’ibihe twaciyemo bikadukomeza bikaduhindura abo turi bo uyu munsi, tugaca mu bigoye no kuturenganya, tutitaye ku wo ari we wese, ubu ntakidutera ubwoba.”

Ibi birego by’ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, byagiye binashyigikirwa n’amahanga arimo Umuryango w’Abibumbye, n’Ibihugu nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za America. Perezida Kagame yavuze ko ibivugwa n’umuryango mpuzamahanga byose bidakwiye kumirwa bunguri ngo abantu bumve ko ari ukuri.

Ati “Kubera ko gusa ari Umuryango Mpuzamahanga, ntibivuze ko wakwemera buri cyose bavuze, biba bigomba kuzana n’ibimenyetso, ni nabyo twakunze kuvuga.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abahora bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bari bakwiye kubanza kumva ikibazo cy’uyu mutwe, n’icyatumye uvuka, n’icyo urwanira, ubundi baba bifuriza ineza Congo koko, bagashaka umuti w’iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

AMAFOTO: Umuhanzi w’Ikirangirire ku Isi n’umugore we bongeye kurikoroza

Next Post

Hagaragajwe ko mu mezi atatu abarenga ibihumbi 500 mu Gihugu kimaranye igihe imvururu bagizweho ingaruka

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ko mu mezi atatu abarenga ibihumbi 500 mu Gihugu kimaranye igihe imvururu bagizweho ingaruka

Hagaragajwe ko mu mezi atatu abarenga ibihumbi 500 mu Gihugu kimaranye igihe imvururu bagizweho ingaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.