Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuba Perezida mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, anashimira Moussa Faki Mahamat warangije manda ze.
Mahmoud Ali Youssouf wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, ni we watorewe kuba Perezida mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango yateranye ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe uyu mwanya wo kuyobora Komisiyo y’uyu Muryango.
Yagize ati “Ndashimira Perezida Mushya wacu wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe Mahmoud Ali Youssouf wabonye intsinzi mu itsinda ry’abandi bayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, benshi batewe ishema na Afurika.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira abandi batorewe imyanya inyuranye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, barimo Selma Malika Haddadi watorewe kuba Visi Perezida wayo. Ati “Bombi mbifurije kuzasohoza neza inshingano zabo nshya.”
Selma Malika Haddadi yatorewe uyu mwanya wo kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya AU, asimbuye Umunyarwandakazi Dr Monique Nsanzabaganwa wari wazigiyeho muri 2021.
Perezida Kagame yakomeje anashimira Perezida wa Komisiyo ya AU ucyuye igihe, Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat, warangije manda ze ebyiri.
Ati “Ndashimira kandi byimazeyo Perezida ucyuye igihe Moussa Faki Mahamat wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubumwe bwa Afurika. Umuhate we mu kwimakaza amahoro n’iterambere, byagize uruhare mu kuzamura imikoranire ihamye hagati y’Ibihugu byacu. Adusigiye ubumwe buvuguruye bw’ibanze.”
Perezida Paul Kagame na we ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura y’uyu Muryango wa Afurika Yunze, ubumwe aho inshingano yahawe zo kuyobora amavugurura yawo, zagenze neza, kandi zishimwa na buri wese.
RADIOTV10