Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama yiga ku ngingo ikomereye Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye Ihuriro Nyafurika ryiga ku mihindagurikire y’ikirere, ryitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga nk’uwa UN, António Guterres.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatambutse kuri X [Twitter] mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, avuga ko Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi.

Izindi Nkuru

Perezidansi ya Repubulika ivuga ko “Perezida Kagame yifatanyije na Perezida William Ruto n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abari mu bukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Muri iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga, “haratangizwa Ihuriro ry’iminsi itatu ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Guverinoma ya Kenya.”

Iri Huriro rizwi nka Africa Climate Summit ribaye ku nshuro ya 23, ryanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro
Yakiriwe kandi na mugenzi we William Ruto

Umukuru w’u Rwanda yahise yitabira itangizwa ry’iri huriro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru