Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yakiranwa urugwiro n’Abashinwa (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yakiranwa urugwiro n’Abashinwa (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa, kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama y’ihuriro rizwi nka ‘China-Africa Cooperation Summit’ rihuza iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa CGTN gisanzwe kinafite abagihagarariye mu Rwanda, avuga ko Perezida Paul Kagame yageze i Beijing kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024.

Umukuru w’u Rwanda yerecyeje i Beijing nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Indonesia, aho yari yitabiriye inama yahuzaga iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika, yigaga ku mikoranire n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’u Bushinwa, izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 04 isozwe tariki 06 Nzeri 2024.

Bimwe mu biteganyijwe kuzigirwa muri iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda, harimo imikoranire n’ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi izanagaruka ku mikoranire no guteza imbere inzego zinyuranye zirimo urwego rw’ingufu z’amashanyarazi, n’imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga.

Inama nk’iyi iheruka, yagarutse ku bibazo birimo ibibangamira iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi no guteza imbere inganda ku Mugabane wa Afurika n’ibyakorwa kugira ngo izo mbogamizi ziveho.

Igihugu cy’u Bushinwa bwakomeje kugaragaza imikoranire myiza hagati yabwo n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, gisanzwe gifitanye imikoranire n’umubano byiza hagati yacyo n’u Rwanda.

Tariki 22 Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinjwa, Xi Jinping yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ndetse bucyeye bwaho anamwakira mu Biro bye, aho bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Abashinwa bishimiye kwakira Perezida w’Abanyarwanda
Byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports

Next Post

Umukinnyi wa Filimi wakundwaga muri City Maid yasezeye

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wa Filimi wakundwaga muri City Maid yasezeye

Umukinnyi wa Filimi wakundwaga muri City Maid yasezeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.