Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa, kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama y’ihuriro rizwi nka ‘China-Africa Cooperation Summit’ rihuza iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa CGTN gisanzwe kinafite abagihagarariye mu Rwanda, avuga ko Perezida Paul Kagame yageze i Beijing kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024.
Umukuru w’u Rwanda yerecyeje i Beijing nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Indonesia, aho yari yitabiriye inama yahuzaga iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika, yigaga ku mikoranire n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’u Bushinwa, izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 04 isozwe tariki 06 Nzeri 2024.
Bimwe mu biteganyijwe kuzigirwa muri iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda, harimo imikoranire n’ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama kandi izanagaruka ku mikoranire no guteza imbere inzego zinyuranye zirimo urwego rw’ingufu z’amashanyarazi, n’imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga.
Inama nk’iyi iheruka, yagarutse ku bibazo birimo ibibangamira iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi no guteza imbere inganda ku Mugabane wa Afurika n’ibyakorwa kugira ngo izo mbogamizi ziveho.
Igihugu cy’u Bushinwa bwakomeje kugaragaza imikoranire myiza hagati yabwo n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, gisanzwe gifitanye imikoranire n’umubano byiza hagati yacyo n’u Rwanda.
Tariki 22 Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinjwa, Xi Jinping yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ndetse bucyeye bwaho anamwakira mu Biro bye, aho bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10