Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yitabiriye Inama mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yitabiriye Inama mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Baku mu Gihugu cya Azerbaijan, ahari kubera ibikorwa by’Inama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP 29.

Umukuru w’u Rwanda yageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho ari umwe mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama Mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame kandi azahura n’abayobozi banyuranye banagirane ibiganiro, barimo Ilham Aliyev uyobora iki Gihugu cya Azerbaijan cyakiriye iyi nama.

Ibikorwa by’iyi nama iba yitezweho gufatirwamo ingamba mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no gufata ingamba ku cyakorwa, byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.

U Rwanda nk’Igihugu cyitabira iyi nama, kinasangiza ibindi Bihugu ubunararibonye mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye wamaze kugera i Baku wanitabiriye ibiganiro bya mbere y’iyi nama, yavuze ko kimwe mu bizagaragazwa n’u Rwanda muri iyi nama, ari ukuba rwarashyizeho ikigega Rwanda Green Fund gitera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindarukire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko mu myaka irenga 10 iki kigega kigiyeyo, kimaze gukusanya arenga miliyoni 200 USD (arenga Miliyari 260 Frw) ashorwa muri ibi bikorwa birimo kubungabunga ibidukikije no gukumira zimwe mu ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda kandi rushimirwa intambwe rukomeza gutera mu kugabanya ibyuka bihumanye byohezwa mu kirere no kwiyemeza rugenda rushyiraho, aho rwihaye intego ko muri 2030 ruzabigabanya ku kigero cya 38% bingana na toni miliyoni 4,6 aho kugira ngo bizagerweho bizatwara Miliyari 11 USD.

Iyi nama iri kubera i Baku
Faustin Munyazikwiye kuri uyu wa Mbere
Yavuze ko hari byinshi u Rwanda ruzasangiza ibindi Bihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Abapolisi 160 bamaze umwaka muri Centrafrique bayobowe na SSP Carine basesekaye mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibyamenyekanye ku byaha bishinjwa umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze...

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

by radiotv10
12/11/2025
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa....

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.