Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yiga ku bibazo by’Umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, avuga ko Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu.
Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, agiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ku bw’Inama ihuriweho ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yitabiriye iyi nama, mu gihe mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; atayigaragaramo nyamara byari byabanje gutangazwa ko azayitabira.
Perezida Félix Tshisekedi utitabiriye iyi nama yiga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu Gihugu ayoboye, yohereje Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ngo ajye kuyimuhagarariramo.
Iyi nama igiye guhuza Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, igiye guterana nyuma yuko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC bifashe indi ntera, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ubutegetsi bwa Congo uherutse gufata Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda FARDC n’impande zagiye guha iki gisirikare cya Congo umusada, zirimo izoherejwe mu butumwa bwa SADC, iz’u Burundi, umutwe wa FDLR ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjQMYK_XoAAcqfX.jpeg?resize=731%2C1024&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjQMYLCXEAAzroY.jpeg?resize=1024%2C683&ssl=1)
RADIOTV10