Perezida Paul Kagame avuga ko amahitamo y’Abanyarwanda ku muyobozi uzabayobora muri manda itaha, akwiye gushingira ku byo azaba abagaragariza ko azabagezaho, ariko bakanasubiza amaso inyuma bakareba n’ibyo bagezeho ndetse bakanazirikana uwo bafatanyije kubigeraho ndetse ko yiteguye kubagezaho ibirenze ibyo.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye na RBA, cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na TV10.
Ni ikiganiro kibaye habura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ndetse kikaba kibaye nyuma y’iminsi micye hatangajwe urutonde ntakuka rw’Abakandida, barimo na Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, aho ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azaba ahatanye na Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka DGPR, ndetse na Mpayimana Philippe nk’Umukandida wigenga.
Perezida Kagame avuga ko ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 30 ishize, bigaragaza ko hashoboka n’ibirenze ibyo bagezeho, kandi ko babigizemo uruhare.
Ati “Ibyo rero ntabwo ari amakuru babwirwa gusa, ni ibyo babona noneho kandi bibagiraho n’ingaruka mu guteza imbere ubuzima bwabo.”
Umukuru w’u Rwanda, yagarutse ku nzego zose zagiye zizamuka, yaba mu bikorwa remezo, mu buhinzi n’ubworozi, mu myidagaduro, mu burezi ndetse n’ubuzima.
Ati “Ibyo n’ubundi ni ko bikwiriye kugenda, ndetse ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi, nubwo dutera intambwe.”
Ibi kandi bigaragazwa n’ibipimo bigenda bigaragazwa yaba mu Bukungu bugenda burushaho gutera imbere ariko ko nabyo bitaragera ku rwego rwifuzwa.
Ati “N’iyo urebye ubukungu, bakakubwira ko bukura, ari umwaka ushize birenze 8% cyangwa bigera mu 9%, abantu bashaka gukora bashaka kwihuta, bashaka kugera kure, uguma wumva ibyo bidahagije, niba ari 8%, uravuga ngo kuki bitabaye icyenda?, kuki bitaba n’icumi?, cyane cyane ubirebera ku bibazo biba bigihari byo kugira ngo bikemurwe.”
Nk’amashanyarazi ari hagati ya 70% na 80%, abantu bakibaza abataragerwaho n’amashanyarazi, kandi ko na bo baba bakwiye kugerwaho n’ibyo bikorwa ku buryo Abaturarwanda bagera ku 100%.
Ati “Iteka icyo tuba dutekereza, ni ukuvuga ngo na ho agomba kuhagera, kuko ntaho dushaka ko hasigara inyuma.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko uwaba wiyamamaza wese ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, agomba gushingira kuri ibi, ariko ko ku ruhande rwe, ari ibi byamuranze n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi wamutanzemo umukandida.
Ati “Kwiyamamaza kongera gutorerwa kuba Umuyobozi w’Igihugu, ubirimo uwo ari wese, twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo ‘hari ibyaturanze, tumaze gukora mu myaka ishize tuyoboye abantu’ n’abandi bafite ibyabaranze cyangwa bifuza ko byabaranga bumva ndetse banarushaho baboneka bagashaka na bo kujya mu mwanya wo kuyobora Igihugu, ibyo ni uburenganzira bwabo.”
Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira bwa mbere bufitwe mu biganza kugena uzayobora u Rwanda, ari abaturage ubwabo bagashingira ku byo bagaragarijwe.
Ni ho Umukuru w’u Rwanda yahise atanga urugero rw’Umuturage wagize icyo avuga ku matora y’ubushize, ati “We yaravuze ngo ntabwo yirahira uwamusezeranyije kumuha Inka, yirahira uwayimuhaye. Ubwo ni ukuvuga ngo n’uwamusezeranyije cyangwa umusezeranyije ko azayimuha, na we aragira neza ubwo, nibigera kuba azayimuha, ubwo azamwirahira, ariko ntiyibagirwa uwayimuhaye. Ni aho turi, n’uwayiguhaye azakongera indi, cyangwa aguhe n’ibindi birenze ibyo.”
Umukuru w’u Rwanda, avuga ko na we kandi yisuzuma ku buryo icyo atakoze mu gihe gishize cyashobokaga, “ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe bigezemo.”
Avuga kandi ko n’undi uwo ari we wese, ndetse n’umuturage aba akwiye kwisuzuma akareba icyo yashoboraga gukora ntagikore, akiha intego yo kukigeraho.
Ati “Nanjye ubwanjye icyo mba nibaza cyangwa icyo numva mvana mu byifuzo n’ibitekerezo by’abantu, ni ukuvuga ngo ‘ese nanjye n’iyo naba nshimwa ngo nakoze ibintu byiza, ntibyashoboka ko nakora n’ibirenze’ ni cyo mvana muri ibyo.”
Perezida Kagame avuga ko ubundi ibi bishimwa n’abantu ari na byo bashingiraho bahitamo umuyobozi wabo, ariko ko na we ahora areba ko ibyifuzwa kugeraho byaruta ibyagezweho.
RADIOTV10