Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, rivuga ko Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iri tangazo rivuga ko Perezida Paul yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bwa Tanzania y’imyaka 60 bizaba kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.
Perezida Kagame Paul ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Dar es Salaam yakiriwe na Prof Palamagamba John Kabudi, Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Tanzania.
Tariki 09 Ukuboza, ni umunsi ukomeye muri Tanzania kuko ari bwo bizihizaho ubwigenge bw’iki Gihugu.
Perezida Kagame Paul agiye muri Tanzania nyuma y’amezi ane mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan agiriye uruzinduko mu Rwanda ubwo yari agiriye urugendo rw’akazi rwa mbere mu Rwanda kuva yatangira kuyobora iki Gihugu.
Kuva Madamu Samia Suluhu Hassan yatangira kuyobora Tanzania, ni ubwa mbere Perezida Kagame Paul agiriye uruzinduko muri iki Gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Tanzania ni Igihugu cyakunze kubanira neza u Rwanda aho byanashimangiwe na Perezida Kagame muri Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye mu ntangiro za Gicurasi 2021 ubwo yagarukaga ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi.
Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko Tanzania ari Igihugu kitigeze kigirana ibibazo by’imibanire n’u Rwanda kuva mu bihe byatambutse.
RADIOTV10