Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagiye muri Tanzania mu birori bikomeye

radiotv10by radiotv10
08/12/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiye muri Tanzania mu birori bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiye muri Tanzania kwifatanya n’Ubuyobozi bw’iki Gihugu n’abaturage bacyo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’Ubwigenge.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, rivuga ko Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iri tangazo rivuga ko Perezida Paul yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bwa Tanzania y’imyaka 60 bizaba kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.

Perezida Kagame Paul ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Dar es Salaam yakiriwe na Prof Palamagamba John Kabudi, Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Tanzania.

Tariki 09 Ukuboza, ni umunsi ukomeye muri Tanzania kuko ari bwo bizihizaho ubwigenge bw’iki Gihugu.

Perezida Kagame Paul agiye muri Tanzania nyuma y’amezi ane mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan agiriye uruzinduko mu Rwanda ubwo yari agiriye urugendo rw’akazi rwa mbere mu Rwanda kuva yatangira kuyobora iki Gihugu.

Kuva Madamu Samia Suluhu Hassan yatangira kuyobora Tanzania, ni ubwa mbere Perezida Kagame Paul agiriye uruzinduko muri iki Gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Tanzania ni Igihugu cyakunze kubanira neza u Rwanda aho byanashimangiwe na Perezida Kagame muri Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye mu ntangiro za Gicurasi 2021 ubwo yagarukaga ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko Tanzania ari Igihugu kitigeze kigirana ibibazo by’imibanire n’u Rwanda kuva mu bihe byatambutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

U Buhindi: Impanuka ya Kajugujugu yaguye igashya igakongoka yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

Next Post

Gukingira COVID mu Rwanda: Intego ya 2021 yamaze kugerwaho umwaka ukibura iminsi 20

Related Posts

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse...

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

IZIHERUKA

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo
MU RWANDA

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

12/05/2025
BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

12/05/2025
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gukingira COVID mu Rwanda: Intego ya 2021 yamaze kugerwaho umwaka ukibura iminsi 20

Gukingira COVID mu Rwanda: Intego ya 2021 yamaze kugerwaho umwaka ukibura iminsi 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.