U Buhindi: Impanuka ya Kajugujugu yaguye igashya igakongoka yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanuka y’Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, yahitanye abantu 11 barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Gen Bipin Rawat.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi zirwanira mu kirere, rivuga ko kajugujugu yari itwaye Gen Bipin Rawat yakoze impanuka igeze muri Leta ya Tamil Nadu.

Izindi Nkuru

Iyi mpanuka y’indege yabaye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatatu, amashusho yerekana iyi kajugujugu irimo igurumana, ndetse n’abapolisi bafatanyaga n’abasirikare mu bikorwa by’ubutabazi.

Kajugujugu yo mu bwoko bwa IAF Mi-17V5 ni yo yari itwaye Gen Bipin Rawat ndetse bivugwa ko harimo n’abandi bantu bo mu muryango we, yasandaye igeze hafi y’agace kitwa Coonoor, muri Leta ya Tamil Nadu.

Inzego zishinzwe iperereza n’iza Gisirikare mu Buhindi, zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’iyi mpanuka yahitanye abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu.

Ni impanuka ya kabiri Gen Rawat yari akoze ari mu ndege ya kajugujugu, mbere indege yarimo yasandaruye mu Majyaruguru ashira Uburasirazuba mu Buhinde.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru