Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Col Gatarayiha, aha ipeti rya Lt.Colonel Abasirikare 460

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yagize Col François Regis Gatarayiha Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare, anazamura mu mapeti abasirikare batandukanye barimo 460 bari ba Major bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Col François Regis Gatarayiha nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.

Col François Regis Gatarayiha wabaye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018, mu ntangiro za Nzeri 2021 yari yazamuwe mu mapeti aho yari yavuye kuri Lieutenant Colonel agahabwa ipeti rya Colonel ndetse agahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Major bakaba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu mapeti, barimo 472 bari bafite ipeti rya Captain bakaba bahawe ipeti rya Major.

Yanazamuye abasirikare 12 690 bari bafite ipeti rya Private, abaha ipeti rya Corporal naho 2 836 bari bafite ipeti rya Corporal bahabwa ipeti rya Sergeant.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru