Kigali: Abatwara ibinyabiziga barifuza ko amajile y’Abapolisi yashyirwaho amazina yabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali barifuza ko umwambaro w’akazi [Gilet] w’Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda washyirwaho amazina yabo kuko hari igihe bayakenera bakayayoberwa.

Iki cyifuzo cy’abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, bagishingira ku kuba hari igihe babambura ibyangombwa bajya kubishaka bakababaza amazina y’abibambuye bakayayoberwa.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Rimwe na rimwe ashobora kuba yambaye ingofero n’agapfukamunwa ntumubone ngo urebe amazina ye niba yanakurenganyije umenye aho wasobanuza.”

Ubusanzwe amazina y’abakora mu nzego z’umutekano za Leta, aba yanditse ku mpuzankano yabo isanzwe.

Undi mushoferi agira ati “Umupolisi ashobora kugufata yambaye iriya gilet ntumenye ngo ninde wagufashe ariko hariho izina aba ari sawa, umenya ngo ugiye gushaka nk’iyo perimi wamenya ngo ni runaka wagufashe ariko barakubaza bati ‘ese ninde wagufashe?’ ariko utarisomye ntabwo warimenya. Akenshi noneho baba bambaye udupfukamunwa ku buryo niyo bamushyira hariya utamumenya.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene yabwiye RADIOTV10 yavuze ko ku majile y’Abapolisi hasanzwe habaho nimero kandi ko buri wese agira iye.

SSP Irere Rene wasabye aba bashoferi kujya bafata ziriya nimero, yakomeje agira ati “Niba ari ibyifuzo cyaba ari igitekerezo cyiza twabireba tukabisuzuma twasanga koko ari byo bifasha abaturage tukabikora.”

hari abavuga kandi ko kuba umupolisi ushinzwe umutekano mu muhanda yaba akora atagira ibimuranga  byakorohereza abantu kumumenya bishobora kuba bimwe mu byatiza umurindi ruswa ikunze kugaragara muri uru rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu Muhanda.

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, muri iki cyumweru washyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza ishusho ya ruswa mu nzego zo mu Rwanda aho Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yaje ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 15,2%.

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru