Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo FARDC ifatanyije na FDLR barasaga ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere, yahuriye na Tshisekedi mu nama i Nairobi akamusaba ko bitakongera, ariko ntabihe agaciro, kuko byongeye inshuro ebyiri.
Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NTV, ubwo yongeraga gushimangira ko kurinda umutekano w’u Rwanda ntagishobora kubisimbura.
Umukuru w’u Rwanda yabajijwe ku byakunze kuvugwa ko Ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko we icyo ashyize imbere ari umutekano w’u Rwanda.
Ati “Narabivuze kenshi kuri za camera ko igihe cyose umutekano w’u Rwanda ufite igishaka kuwuhungabanya nk’uko kiriya kibazo cyabikoze, sinkeneye uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora icyo ari cyo cyose ngomba gukora kugira ngo u Rwanda rurindwe.”
Yavuze kandi ko ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu muri 2022.
Ati “Nabibwiye buri wese barimo n’abayobozi ba Congo. byabaye rimwe, tugira inama i Nairobi kandi Perezida wa Congo yari ayirimo, ndamubwira nti ‘birahagije’ ntibizarenge aho’, atanga ibisobanuro ndongera ndamubwira nti ‘ku nshuro imwe, ibyo bisobanuro ndabyumva, ntakibazo’ ariko ndamubwira nti ‘ariko bibaye ku nshuro ya kabiri ndetse no ku nshuro ya gatatu, ndetse bigakomeza, ibyo byaba ari ibindi bindi’. Ibyo byaravuzwe mu nama kandi yarimo abandi bayobozi.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Perezida wa Congo ashobora kuba yarabifashe nk’imikino, kuko nyuma y’iyo nama, ibisasu biremereye byongeye kuraswa ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya kabiri ndetse n’iya gatatu, kandi bikagira ingaruka kuri bamwe mu Banyarwanda.
Ibibazo byo muri Congo bifite umuzi mu mateka yabayeho ntaranavuka
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu muzi w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko umuzi wabyo ufitanye isano n’amateka yabayeho cyera.
Ati “Ni ikibazo gifite amateka maremare. Abantu bagenda bayanyura hejuru ntibinjire mu mizi yacyo ngo bumve impamvu hari kuba ibi byose.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aya mateka ari na yo nkomoko y’ivuka ry’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo, bishyize hamwe kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo bwari bukomeje guhonyorwa.
Ati “M23 mwumva, ni Abanyekongo kubera ibihe bya Gikoloni n’ibindi byinshi, byaciye imipaka bigatuma abantu bamwe bisanga ahandi […] Bafite umuco Nyarwanda ndetse na gakondo yabo, ariko ni abenegihugu ba Congo. Rwose nta ruhare na ruto nagize muri ibi, byanabaye mbere y’uko mvuka.”
Umukuru w’u Rwanda yakunze gusobanura ko guhohotera aba baturage b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bakunze kwirukanwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, ndetse hakaza no kwiyongeraho n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenosiye yakorewe Abatutsi, ari byo bikwiye gushakirwa umuti, kugira ngo ibibazo byose bikemuke.
Ibi byose kandi byatumye hari Abanyekongo benshi bavutswa uburenganzira bwabo bwo kuba mu Gihugu cyabo, ubu babaye impunzi mu Bihugu bitandukanye birimo n’u Rwnada.
Muri iki kiganiro na NTV, Perezida Kagame yakomeje agira ati “Dufite abantu ibihumbi ijana nk’impunzi hano mu Rwanda bavuye mu burasirazuba bwa Congo bafitanye isano n’aba barwana bita M23, kandi hari n’abandi barenze abo bari muri Uganda baruta abo dufite hano.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ariko hari abavuga ko uyu mutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’aba baturage, ari uw’iterabwoba.
Ati “Mu yandi magambo, baba bashaka kuvuga ko n’abo bantu ibihumbi ijana dufite hano na bo ari abo mu iterabwoba, cyangwa se bagaragaze uburyo bashobora kwamburwa ubwenegihugu bwabo. Ibyo kandi bigaherekezwa n’imvugo zuzuye urwango zikorwa na Guverinoma n’abayigize muri DRC, bivuze ngo ‘mujyende mwirukane aba bantu mu byabo cyangwa mubice.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko nta munsi wira u Rwanda rutakiriye impunzi z’Abanyekongo, bahunga ibi bikorwa bakorerwa bazizwa abo bari bo.
RADIOTV10