Thursday, August 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana mu musangiro wishimiwe (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana mu musangiro wishimiwe (Amafoto)

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Bostwana Duma Boko, mu musangiro wishimiwe n’impande zombi.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryacyeye cyaje gikurikira ibikorwa byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Paul Kagame, wageze i Gaborone kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026.

Muri uku kwakirwa ku meza kandi, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yongeye gushimira mugenzi we Duma Boko ku butumire yamuhaye, agaragaza ko ibi bishimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Uruzinduko rwacu ruri kugira umusaruro n’ibihe byo kwishimira, rugaraza ubworoherane n’icyizere gisanzwe hagati y’Ibihugu byacu.”

Perezida Duma Boko wa Botswana, na we yavuze ko uyu musangiro na wo uri mu bishimangira ubucuti n’umubano mwiza biri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ibihe bifite igisobanuro gihambaye muri dipolomasi, ndetse no gukomeza guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Botswana.”

Abakuru b’Ibihugu byombi bayoboye uyu musangiro, nyuma y’ibindi bikorwa byabaye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame, aho babanje kugirana ibiganiro byo mu muhezo, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi Bihugu.

Mu masezerano yashyizweho umukono, arimo ayo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bijya cyangwa biva muri ibi Bihugu byombi, gukurirwaho Visa ku bafite Pasiporo za dipolomasi, iz’abayobozi ndetse n’abafite iz’Igihugu zisanzwe.

Hasinywe kandi amasezerano ajyanye n’iby’ingendo zo mu kirere, ubufatanye mu by’ubuzima, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Iterambere ry’u Rwanda n’Ikigo cy’Ishoramari n’Ubucuruzi cya Botswana.

Perezida Kagame na mugenzi we Duma Boko ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa

Perezida Duma Boko yavuze ko ari ibihe by’ingenzi muri dipolomasi y’Ibihugu byombi

Perezida Kagame na we yashimye uburyo we n’abayobozi bari kumwe bakiriwe muri Botswana
Yamwakiriye ku meza

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eleven =