Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yanabakiriye mu Biro bye, barimo Perezida João Lourenço wa Angola, yanashimiye akazi yakoze kandi akomeje gukora mu nzira zo kugerageza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni abashyitsi bitabiriye ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, barimo Abakuru b’Ibihugu barenga 20 bo mu Bihugu byo mu bice byose by’Umugabane wa Afurika.

Muri aba banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na we waje kumushyigikira muri uyu muhango.

João Lourenço kandi yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu buhuza bugamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze igihe buberamo intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) cyifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byatumye kandi umubano wa DRC n’u Rwanda uzamo igitotsi, aho iki Gihugu cya Angola gikomeje gufasha ibi Bihugu byombi uburyo umubano wasubira mu buryo, aho hagiye hakorwa inama zinyuranye zanafatiwemo imyanzuro irimo gusaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika imikoranire n’uyu mutwe ndetse no kuwurandura burundu.

Mu bakiriwe na Perezida Kagame kandi, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, na we wagiye atanga umusanzu we mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo.

Mu ijambo rye ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, aboneraho no gushimira aba Bakuru b’Ibihugu ku musansu bakomeje gutanga mu gushaka umuti w’ibi bibazo.

Yagize ati “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nitse nshimira Perezida wa Angola, João Lourenço na Perezida William Ruto, byumwihariko kimwe n’abandi bose ku byo bakoze kandi bakomeje gukora.”

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame kandi yakiriye abandi banyacyubahiro, Faure Gnassingbé wa Togo; Brice Oligui Nguema wa Gabon, Perezida w’inzibacyuho wa Sudan, Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan, na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko waje ahagarariye Perezida w’iki Gihugu, Bassirou Diomaye Faye.

Naho Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; we yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wa ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, ubwo yari ageze mu Rwanda aje muri ibi birori byo kurahirwa kwa Perezida Paul Kagame.

Aba Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, banagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga umubano, imikoranire n’ubucuti bw’Ibihugu byabo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Angola usanzwe ari n’umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC
Yanakiriye Perezida William Ruto wa Kenya

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu kandi yari yakiriye Mnangagwa wa Zimbabwe

Kuri iki Cyumweru yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo

Na Brice Oligui Nguema wa Gabon

Na Perezida w’Inzibacyuho wa Sudan, Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan

Na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi

Next Post

Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi

Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.