Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Ihuriro ‘NSOBA’ ry’abahoze ari Abanyeshuri b’Abahungu mu Ishuri Ntare School, na we yizemo; we na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, “Muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yakiriye ku meza abagize Ntare School Old Boys Association (NSOBA), bari i Kigali bitabiriye imikino ya nyuma y’Irushanwa ry’Umupira w’Amaguru Ntare Lions League.”
Iri rushanwa ry’umupira w’Amaguru, ni ku nshuro ya mbere ribereye mu Gihugu kitari Uganda, ahasanzwe hari icyicaro gikuri cy’iri shuri rya Ntare School.
Iri rushanwa ribereye mu Rwanda, nyuma y’uko Perezida Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda batangije umushinga wo kubaka iri Shuri mu Rwanda, rikaba rizafungura imiryango muri uyu mwaka.
Iri shuri ryamaze kuzura riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ryatinze gutangira gutanga amasomo dore ko byari biteganyijwe ko ryari gutangira muri 2019.
Iyubakwa ryaryo, ryagizwemo uruhare runini na Perezida Kagame na Museveni, bombi nabo bari mu bagize iri Huriro rya ‘NSOBA’, aho muri 2015 ubwo batangizaga igikorwa cyo gukusanya arenga Miliyari 1 Frw yo kuryubaka, bombi bemeye kwitanga miliyoni 450 Frw, mu gihe Perezida Kagame ubwe yatanze Miliyoni 100 Frw.
Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, mu gihe mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni we yaryizemo kuva mu 1962 kugeza mu 1966.
Photos ©Urugwiro Village
RADIOTV10