Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye abize mu Ishuri na we yizemo ryo muri Uganda (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
09/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye abize mu Ishuri na we yizemo ryo muri Uganda (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Ihuriro ‘NSOBA’ ry’abahoze ari Abanyeshuri b’Abahungu mu Ishuri Ntare School, na we yizemo; we na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, “Muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yakiriye ku meza abagize Ntare School Old Boys Association (NSOBA), bari i Kigali bitabiriye imikino ya nyuma y’Irushanwa ry’Umupira w’Amaguru Ntare Lions League.”

Iri rushanwa ry’umupira w’Amaguru, ni ku nshuro ya mbere ribereye mu Gihugu kitari Uganda, ahasanzwe hari icyicaro gikuri cy’iri shuri rya Ntare School.

Iri rushanwa ribereye mu Rwanda, nyuma y’uko Perezida Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda batangije umushinga wo kubaka iri Shuri mu Rwanda, rikaba rizafungura imiryango muri uyu mwaka.

Iri shuri ryamaze kuzura riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ryatinze gutangira gutanga amasomo dore ko byari biteganyijwe ko ryari gutangira muri 2019.

Iyubakwa ryaryo, ryagizwemo uruhare runini na Perezida Kagame na Museveni, bombi nabo bari mu bagize iri Huriro rya ‘NSOBA’, aho muri 2015 ubwo batangizaga igikorwa cyo gukusanya arenga Miliyari 1 Frw yo kuryubaka, bombi bemeye kwitanga miliyoni 450 Frw, mu gihe Perezida Kagame ubwe yatanze Miliyoni 100 Frw.

Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, mu gihe mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni we yaryizemo kuva mu 1962 kugeza mu 1966.

Perezida Kagame yishimiye kubonana n’abize mu ishuri na we yizemo

Yabakiriye ku meza

Basangiye
Yanabagejejeho ubutumwa
Abize muri iri shuri na bo bishimiye kubona Umukuru w’u Rwanda
Abakiri bato bize muri iri shuri baje mu irushanwa mu Rwanda

Photos ©Urugwiro Village

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Menya igipimdo cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyagaragajwe mu bushakashatsi bwa mbere

Next Post

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yeruriye abaturage bacyo ko kitorohewe

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Igihugu cy’igihangange yeruriye abaturage bacyo ko kitorohewe

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yeruriye abaturage bacyo ko kitorohewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.