Menya igipimdo cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyagaragajwe mu bushakashatsi bwa mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe ku budaheranwa bw’Avanyarwanda, bugaragaza ko ku muntu ku giti cye bugeze kuri 80%, mu gihe ku rwego rw’Ingo ubudaheranwa bugeze kuri 77%.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Interpeace ugamije kubaka amahoro, bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, bugaragaza uko Abanyarwanda bahagaze mu budaheranwa nyuma y’imyaka 30 bavuye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Uretse igipimo cy’ubudaheranwa ku Banyarwanda ku giti cyabo ndetse no ku muryango, iyi mibare, igaragaza ko ubudaheranwa mu nzego za Leta bwo bugeze kuri 85,4% naho ku rwego rw’umuryango mugari buhagaze kuri 86%.

Ubu bushakashatsi bugaragza ko kuva mu muntu ku giti cye, kugeza ku muryango, no mu nzego za Leta Ubunyarwanda bwashinze imizi, bigatuma bafashanya; bagatanga ibitekerezo ku bibakorerwa bibaganisha mu cyerekezo cy’igihugu.

Nanone kandi ibi bijyana n’ubushake bwo kwiteza imbere, icyakora nanone ruswa mu mikorere y’inzego za Leta ikomeje kudindiza imibereho y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa Interpeace, Kayitare Frank avuga ko hari ingaruka ziterwa na ruswa ikivugwa mu nzego zimwe za Leta, kuri ubu budaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ati “Ingaruka zo zirahari. Tuvuge niba umuntu ku giti cye yahuye n’umuntu runaka, niba hari uburenganzira yagombaga kubona ntabubone kubera yamusabye ruswa; birumvikana acika intege. Na bwa budaheranwa bwe buragabanuka, ni yo mpamvu twerekanye ahagomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo na wamuntu wari utangiye kwiremamo icyizere kidasubira inyuma.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko iki kibazo cya ruswa kigomba kuvugutirwa umuti bihereye mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Aho dukeneye gushyira imbaraga no kuzamura ni ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo za serivise zituma Umunyarwanda ahabwa ibyo akeneye byose, n’ibitekerezo bye bikakirwa, n’uruhare rwe rukagaragara, bigere no ku rwego rw’Umudugudu ni ho hakiri intege nkeya.”

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ndetse n’ibyifuzo bwatanze, bigomba gufasha inzego za Leta, kunoza ibitanoga kugira ngo ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bukomeze gusugira.

Dr Bizimana yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye gutuma hari igikorwa

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru