Perezida w’Igihugu cy’igihangange yeruriye abaturage bacyo ko kitorohewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden; mu ihambo yagejeje ku baturage b’iki Gihugu, yaberuriye ko kiri mu bihe bigoye yaba imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

Biden yabitangaje mu ijambo yavugiye imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko no ku Banyamerika babarirwa muri za miliyoni bari bamukurikiye kuri za televiziyo n’irindi koranabuhanga.

Izindi Nkuru

Mu  ijwi riranguruye, Prezida Biden wavugaga ibyagezweho mu myaka ine amaze ku butegetsi, yavuze ingingo ku ngingo zinyuranye zirimo Demokarasi n’ukwishyira ukizana, uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, ubukungu, amategeko yo kugenzura imbunda, na politiki y’abimukira nk’uko byari byitezwe.

Prezida Joe Biden yavuze ko America iri mu bihe bigoye haba imbere mu Gihugu, no hanze yacyo, bitewe n’uko Demokarasi n’ukwishyira ukizana haba mu Gihugu no ku Isi muri rusange, byibasiwe.

Yavuze ko umutekano wa America ubangamiwe bikomeye n’ibitero by’Aba-Houthi, hakiyongeraho intambara y’u Burusiya muri Ukraine, banatera akaduruvayo ku Isi.

Iri jambo, arivuze mu gihe Biden yitegura guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America muri manda ye ya kabiri, nubwo icyizere cyo gutsinda amatora gisa n’ikidakomeye bitewe n’uko abakandida barimo na Donald Trump bazaba bahanganye muri aya matora, akomeje guhabwa amahirwe yo kugaruka muri White House.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru