Perezida wa Repubulika, yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya bahawe inshingano zo guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uw’u Burusiya, uw’u Bwongereza n’uw’u Buhindi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu makuru byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Perezidansi ya Repubulika yagize iti “Uyu munsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye impapuro z’intumwa nshya, Ambasaderi Alexander Polyakov w’u Burusiya, Ambasaderi Alison Heather Thorpe w’Ubwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Mridu Pawan Das w’u Buhindi, ndetse na Ambasaderi Mauro Massoni w’u Butaliyani.”
Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro z’uwahawe guhagararira Venezuela mu Rwanda, Ambasaderi Fátima Yesenia Fernandes Juárez, Ambasderi Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexico, Ambasaderi Genţiana Şerbu wahawe guhagararira Romania mu Rwanda, ndetse na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov w’Igihugu cya Azerbaijan.
Kuri uyu wa Gatatu kandi, Umukuru w’u Rwanda yanakiriye mu Biro bye Dianguina Yaya Doucouré wari Ambasaderi wa Mali, warangije inshingano ze zo guhagararira Igihugu cye mu Rwanda.
RADIOTV10