Thursday, September 12, 2024

Umuhanzi Sintex yasobanuye icyatumye yiyita irindi zina ryiyongereye ku yo asanganywe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mazimpaka Arnold wamenyekanye nka Sintex usanzwe akora indirimbo z’injyana ya Dance Hall, yiyongereyeho izina rya God Soldier, anasobanura icyamuteye kwiyongereraho iri zina.

Sintex uri mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda igezweho, asanzwe afite n’andi mazina yongeye kuri iri azwiho nka Chef de Quartier na Carabash, akaba ari n’amazina anafitiye indirimbo yitiriye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10 yavuze ko ubu mu mazina ye hiyongereyeho izina rya God Soldier [bize umusirikare w’Imana].

Uyu muhanzi washyize hanze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Hand of God’, aherutse no gusohora indi ndirimbo yise ‘Gradiator’ yanasohokanye n’amashusho yayo.

Sintex avuga ko kongera izina rya ‘God Soldier’ mu mazina asanganywe, bigamije gushimira Imana kubera ibyo igenda imukorera by’umwihariko kuba nta gihangano ashyira hanze ngo ntizikundwe.

Sintex ashima Imana kuko ibihangano ashyira hanze byose bikundwa

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist