Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse muri Tanzania riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Liberata Mulamula, wamushyikiriye ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda ko kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa ziyobowe na Liberata Mulamula.
Liberata Mulamula washyikirije Perezida Kagame ubutuma bwa mugenzi we Samia Suluhu Hassan, yanagiranye ibiganiro n’umukuru w’u Rwanda wamwakiriye mu biro bye we n’itsinda ayoboye.
Iki gikorwa cyabaye hari n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Madamu Ingabire Paua, Ministiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh.
Mu ntangiro za Kamena 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan na we yari yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na we wari umushyiriye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko muri Tanzania mu mpera z’umwaka ushize ubwo yajyaga kwifatanya n’Abanya-Tanzania mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge uba tariki 09 Ukuboza.
Icyo gihe Perezida Kagame yagiye muri Tanzania nyuma y’amezi ane mugenzi we Samia Suluhu Hassan agendereye u Rwanda mu ruzinduko yahagiriye mu ntangiro za Kanama 2021.
RADIOTV10