Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere

radiotv10by radiotv10
31/03/2022
in MU RWANDA
0
Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere
Share on FacebookShare on Twitter

Urayeneza Gerard, wari wakatiwe gufungwa burundu akajurira, yagizwe umwere ku byaha yari yahamijwe birimo ibya Jenoside, urukiko rwategetse ko arekurwa.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwaburanishije ubujurire bwa Urayeneza Gerard na bagenzi be, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022.

Uru rukiko rwavuze ko Urayeneza Gerard agizwe umwere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urukiko kandi rwemeje ko Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel, Nsengiyaremye Elysee na Munyampundu Leon, bafahamwa n’icyaha cyo kuzimiza cyanwa gutesha agaciro ibimenyetso cyanwa amakuru byerekeye Jenoside.

Gusa kuri Munyampundu Léon alias Kinihira, we yahamijwe icyaha cya Jenoside ariko agabanyirizwa igihano kuko yakatiwe  igifungo cy’imyaka 25 mu gihe na we mbere yari yakatiwe burundu.

Umwanzuro w’Urukiko, ugira uti “Rutegetse koUrayeneza Gerard, Rutagana Domique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elyse bahita barekurwa uru rubanza rukimara gusomwa.”

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari Abapasiteri 80 bagiye kwicirwa i Nyanza bajyanywe n’imodoka y’ikigo cya Urayeneza.

Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya bagiye banyuranya kuri ibi byashinjwaga Urayeneza ndetse ko bamwe bavugaga ko bagiye babyumvana abandi bantu.

Kimwe no ku cyaha cyo kuzimiza ibimenyetso, Urukiko na cyo rwavuze ko nta bimenyetsi bidashidikanywaho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha kuko abatangabuhamya babwo na bo bivuguruje ndetse bamwe bakavuga ko ibyo bashinja abaregwa ari ibyo bumvanye abandi.

Munyampundu we yari yarahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 12 arangiza n’igihano arataha, ariko hakaba haragaragaye amakuru ko ubwo Jenoside yabaga mu 1994, yabaga kuri bariyeri yica abantu.

Urayeneza Gerard agizwe umwere nyuma y’umwaka umwe ahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho. Tariki 25 Werurwe 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uyu mugabo na bagenzi be, rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Uru rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwanahamije ibyaha Munyampundu Leon Alias Kinihira na Ruganiza Benjamin baregwaga hamwe na Urayeneza, bose rwari rwabakatiye gufunugwa burundu.

Mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’ Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, bamwe mu batangabuhamya bari bashinje Urayeneza na bagenzi be, bagarutse bivuguruza bavuga ko ibyo bari bavuze bari babihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte wavuzweho kugirana ibibazo na Urayeneza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =

Previous Post

Andi mafoto ateye ubwuzu ya ‘Inyogoye’ yakoze ubukwe

Next Post

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Madamu Samia Suluhu Hassan

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Madamu Samia Suluhu Hassan

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Madamu Samia Suluhu Hassan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.