Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urayeneza Gerard, wari wakatiwe gufungwa burundu akajurira, yagizwe umwere ku byaha yari yahamijwe birimo ibya Jenoside, urukiko rwategetse ko arekurwa.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwaburanishije ubujurire bwa Urayeneza Gerard na bagenzi be, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022.

Izindi Nkuru

Uru rukiko rwavuze ko Urayeneza Gerard agizwe umwere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urukiko kandi rwemeje ko Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel, Nsengiyaremye Elysee na Munyampundu Leon, bafahamwa n’icyaha cyo kuzimiza cyanwa gutesha agaciro ibimenyetso cyanwa amakuru byerekeye Jenoside.

Gusa kuri Munyampundu Léon alias Kinihira, we yahamijwe icyaha cya Jenoside ariko agabanyirizwa igihano kuko yakatiwe  igifungo cy’imyaka 25 mu gihe na we mbere yari yakatiwe burundu.

Umwanzuro w’Urukiko, ugira uti “Rutegetse koUrayeneza Gerard, Rutagana Domique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elyse bahita barekurwa uru rubanza rukimara gusomwa.”

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari Abapasiteri 80 bagiye kwicirwa i Nyanza bajyanywe n’imodoka y’ikigo cya Urayeneza.

Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya bagiye banyuranya kuri ibi byashinjwaga Urayeneza ndetse ko bamwe bavugaga ko bagiye babyumvana abandi bantu.

Kimwe no ku cyaha cyo kuzimiza ibimenyetso, Urukiko na cyo rwavuze ko nta bimenyetsi bidashidikanywaho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha kuko abatangabuhamya babwo na bo bivuguruje ndetse bamwe bakavuga ko ibyo bashinja abaregwa ari ibyo bumvanye abandi.

Munyampundu we yari yarahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 12 arangiza n’igihano arataha, ariko hakaba haragaragaye amakuru ko ubwo Jenoside yabaga mu 1994, yabaga kuri bariyeri yica abantu.

Urayeneza Gerard agizwe umwere nyuma y’umwaka umwe ahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho. Tariki 25 Werurwe 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uyu mugabo na bagenzi be, rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Uru rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwanahamije ibyaha Munyampundu Leon Alias Kinihira na Ruganiza Benjamin baregwaga hamwe na Urayeneza, bose rwari rwabakatiye gufunugwa burundu.

Mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’ Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, bamwe mu batangabuhamya bari bashinje Urayeneza na bagenzi be, bagarutse bivuguruza bavuga ko ibyo bari bavuze bari babihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte wavuzweho kugirana ibibazo na Urayeneza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru