Banki ifite amateka akomeye mu Rwanda igiye guhindura izina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki y’Abaturage iri mu zifite amateka akomeye mu Rwanda, igiye guhindura izina aho ubu igiye kujya yitwa ‘BPR Bank Rwanda PLC’ mu gihe yari imenyerewe ku izina rya ‘BPR’.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage, bwavuze ko iki cyemezo cyo guhindura izina kije nyuma y’uko iyi Banki yishyize hamwe na KCB Bank Rwanda Plc.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage, rigira riti “Twifuje kubamenyesha ko guhera ku itariki ya 01 Mata 2022, Banque Populaire du Rwanda Plc (BPR) izahindura izina ikitwa BPR Bank Rwanda PLC.

Ubuyobozi bw’iyi Banki bukomeza bwizeza abakiliya bayo ko uku kwishyira hamwe na KCB bitazagira ingaruka mbi biteza ku mitangire ya serivisi ku bakiliya b’impande zombi.

Riti “Ahubwo ikigo gishya kizarushaho guha abakiliya serivisi nziza.”

Banki y’abaturage yari izwi nka Banque Populaire du Rwanda Plc yahoze yitwa Banque Populaire du Rwanda SA, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 aho yatangiriye ahitwa Nkamba ahazwi nk’i Kibungo ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mpera za 2015, BPR yari yagurishije imigabane ingana na 62% n’ikigo cya Altasmara cy’ishoramari gikorera mu bihugu 10 byo munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru