Andi mafoto ateye ubwuzu ya ‘Inyogoye’ yakoze ubukwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yashyize hanze andi mafoto y’umugabo wamamaye nka ‘Inyogoye’ uherutse gukora ubukwe bw’akataraboneka.

Habiyaremye Jean Pierre wamamaye nka Inyogoye, yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasabaga akanakwa umugore we basanzwe bafitanye umwana umwe.

Izindi Nkuru

Byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga za benshi bashyizeho amafoto n’amashusho y’uyu mugabo uzwiho gutera urwenya rwinshi kuri YouTube, yamugaragazaga yakoze ubukwe bw’agatangaza bwanaririmbyemo umuhanzi Social Mula.

Benshi mu bashyizeho ayo mafoto n’amashusho, banyuzagamo bakanashimira Umunyamakuru Yago watumye uyu mugabo Inyogoye ye amenyekana, ndetse bikaba bivugwa ko ari we wagize uruhare muri ubu bukwe yakoze.

Yago wafashe amashusho y’ubu bukwe bwabereye ku kiyaga cya Kivu, akanayashyira kuri YouTube channel ye, amaze iminsi anashyira amafoto n’uduce tw’amashusho byafatiwe muri ubu bukwe.

Ubu yashyizeho amafoto yo mu birori byo gusaba no gukwa, agaragaza Inyogoye n’umugore we bari mu byishimo bidasanzwe bananyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.

Aya mafoto aherekejwe n’ubutumwa bwa Yago bugira buti “Andi mafoto meza.”

Inyogoye wasabye akanakwa ndetse akanasezerana mu idini mu mpera z’icyumweru gishize, hari hashize ukwezi kumwe anasezeranye mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru