‘Inyogoye’ yakoze ubukwe bw’agatangaza bwaririmbyemo umuhanzi ukomeye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habiyaremye Jean Pierre alias Issa New Boy uzwi cyane nka Inyogoye, yasabye anakwa umugore we ndetse banasezerana mu idini, baniyakira mu birori byari binogeye ijisho byaririmbyemo umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubwo uyu mugabo wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, yajyaga gusaba no gukwa umugore we basanzwe bafitanye umwana.

Izindi Nkuru

Iyi mihano yo gusaba no gukwa, yakurikiwe no gusezerana mu idini mu birori byabereye ahantu heza mu buryo budasanzwe.

Inyogoye n’umugore we ndetse n’abari babaherekeje n’abatashye ubu bukwe, bahise bajya kwiyakira mu birori na byo bitagira uko bisa byabereye ku kiyaga bigaragara ko byateguwe mu buryo budasanzwe kubera uburyo ahabereye ibi birori hari hatatse bigezweho.

Ibi birori byari binogeye ijisho, byanaririmbyemo umuhanzi Social Mula uri mu bakunzwe mu Rwanda, wabaririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo izo asanzwe aririmbira abashyingiranywe.

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuganiriza uyu mugabo mu biganiro byatambukaga kuri YouTube Channel, bikaba binavugwa ko ari we wagize uruhare mu gutegura ibi birori, yanyujijemo abaza Inyogoye uburyo yiyumva nyuma yo gukora ibi birori by’igitangaza.

Inyogoye nubundi wakomezaga gukoresha imvugo ze zisekeje, yavuze ko yatunguwe no kubona umugore we yahindutse yabaye mwiza mu buryo budasanzwe.

Uyu mugabo wanyujijemo agatera urwenya, yavuze ko ari bo ba mbere bakoze ubukwe mu Karere ka Nyabihu.

Iyi mihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa

Nyuma basezeranye mu idini

Ibirori byarimbyemo umuhanzi Social Mula

Amafoto yakuwe mu mashusho ya Yogo TV Show

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru