Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rugimbana Theogene, umwe mu banyamakuru ba siporo bafite izina rikomeye mu Rwanda, yahagaritse uyu mwuga ndetse ahita yerecyeza hanze y’u Rwanda.

Rugimbana ahagaritse uyu mwuga w’Itangazamakuru nyuma y’imyaka ine mugenzi we Rutamu Elie Joe banakoranaga kuri Radio 1 na we asezeye uyu mwuga ndetse na we ahita yerecyeza hanze y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Amakuru aturuka ku basanzwe baganira na Rugimbana Theogene, batangaza ko yahagaritse uyu mwuga w’itangazamakuru kubera akandi kazi yabonye agomba gukorera hanze.

Rugimbana Theogene ugiye gukora akazi kazamusaba kuzajya ajya mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Africa, yagiye kuba muri Cameroun nk’uko byemezwa n’inshuti ze za hafi.

Uyu musore wamamaye mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko mu biganiro bya siporo no mu kogeza imipira yo ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko nubwo abaye avuye muri uyu mwuga ariko akiwufite ku mutima.

Yatangaje ko bishobora kuzaba ngombwa akawugarukamo ari Umunyamakuru cyangwa se na we afite Igitangazamakuru cye dore ko asanzwe anafite YouTube Channel azanakomeza gukoresha.

Yagize ati Ndabizi nzarigarukamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yaba YouTube yanjye, erega nta n’uwamenya wabona nshinze igitangazamakuru cyanjye mu bihe bizaza.”

Rugimbana Theogene wakoze ku maradiyo anyuranye mu Rwanda nka Flash FM yanamenyekaniyeho cyane ndetse na Radio 1 yakoragaho ubu, yashimiye Abanyamakuru bakoranye muri uyu mwuga ndetse n’abakundaga ibiganiro bye.

Rugimbana Theogene ahagaritse uyu mwuga w’itangazamakuru mu biganiro bya Siporo nyuma y’imyaka ine mugenzi we Rutamu Elie Joe banakoranaga na we asezeye uyu mwuga yahagaritse muri Nyakanga 2018 ndetse na we agahita yerecyeza hanze y’u Rwanda ubu akaba ari na ho atuye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru