Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habiyaremye Jean Pierre wiyita Issa New Boy, wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, ari mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we. Akiva mu kuvuga isezerano, yagize ati “Ndagapfusha Rukara.”

Uyu mugabo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo YouTube kubera amashyengo ye by’umwihariko imvugo yakoresheje ya ‘Inyogo ye’ ikamamara cyane, ni umwe mu bakunze kugaragara mu biganiro bya YouTube.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuvugisha uyu mugabo, ni we watangaje ko yasezeranye mu mategeko.

Mu butumwa Nyarwaya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe itewe n’uyu mugabo.

Yagize ati “Ndumva nshimye Imana ko bibaye!! Habiyaremye Jean Pierre AKA Issa New Boy uyu munsi yavuye mu rukiko (Umurenge) mu isezerano ry’amatgeko.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza Habiyaremye Jean Pierre yambaye ikote ndetse n’umugore we n’umwana wabo bavuye gusezerana.

Uyu mugabo Habiyaremye Jean Pierre yakunze kumvikana ashimira uyu Munyamakuru Nyarwaya, aho anamwita umubyeyi we kubera ibyo yamufashije kuva batangira kuganira mu biganiro byatambukaga kuri YouTube.

Imvugo ye “Inyogo ye” yaramamaye cyane kuva mu minsi yashize, kuko iri gukoreshwa n’abantu batandukanye iyo bashatse kugaragaza ko umuntu afite uburyo akoramo ibintu, bakagira bati “buri wese agira inyogo ye.”

Inyogo ye asohotse mu Murenge amaze gusezerana ati “Ndagapfusha Rukara”
N’umugore we bamaze gusezerana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru