Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rwaburanishije ubujurire bwa Urayeneza Gerard wakatiwe gufungwa burundu, rwimuye isomwa ry’uru rubanza kubera impamvu ziturutse kuri umwe mu Bacamanza b’inteko yaburanishije uru rubanza.

Uru rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Urukiko rwasubitse isomwa ry’uru rubanza, kubera ikibazo cy’Umwe mu Bacamanza yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bigatuma Urukiko rutarangiza kwandika icyemezo cy’Urukiko.

Muri uru rubanza kandi hajemo imbogamizi z’umwe mu bacamanza bari barutangiye ari we Beatrice Mukamurenzi yaje kuzamurwa mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire bigatuma uwamusimbuye abanza guhabwa umwanya wo kwiga dosiye.

Uyu wamusimbuye kandi ni na we wahuye n’ikibazo cy’uburwayi muri iki gihe bari bari gutegura umwanzuro w’Urukiko.

Urukiko rwimuriye isomwa ry’urubanza tariki 31 Werurwe 2022.

Uru rubanza rw’ubujurire rwagaragayemo ingingo nshya kuko bamwe mu batangabuhamya bari bashinje Urayeneza Gerard bagarutse bamushinjura, bavuga ko bari babihatiwe.

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko uku kwivuguruza kw’aba batangabuhamya byatewe no kuba abo mu muryango wa Urayeneza ndetse n’abanyamategeko be, bagiye kubareba bakabasaba kuvuguruza ubuhamya bwabo.

Urayeneza yari yaburanye ahakana ibyaha, akavuga ko ibyo ashinjwa byose ntabyo yakoze, agasaba kugirwa umwere akarekurwa.

Urayeneza Gerard yari yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru