TdRda2022: Umufaransa watwaye Etape I yegukanye n’iya V, Umunyarwanda aba uwa 3

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Geniez Alexandre wegukanye agace ka mbere ta Tour du Rwanda 2022, yegukanye n’aka gatanu ka Muhanga-Musanze mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Manizabayo Eric waje ari uwa gatatu.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, agace ka gatanu ka Tour du Rwanda, katangiriye mu mujyi wa Muhanga kerecyeza i Musanze.

Izindi Nkuru

Abakinnyi bahagurutse ari 71 bo mu makipe 19, ubwo bari bamaze kugenda Ibilometero 39, Peloton yari igizwe n’abakinnyi 47 yarimo maillot jaune, yashyikiriye Umunyarwanda Nsengimana wari wamaze kubasiga.

Bageze I Shyorongi Abakinnyi 9 basohotse muri peloton biyunga ku itsinda riyoboye isiganwa ririmo Merchan, Eyob, Ewart, Geniez, Marchand.

Abo bakinnyi 9 ni Madrazo, Laurance, Main, Mulueberhane, Hayter, O.Goldstein, Moïse Mugisha, Manizabayo na Restrepo.

Bageze ku bilometero 64 Itsinda riyoboye isiganwa ryari rigizwe n’abakinnyi 14.

Bamaze kugenda Ibilometero 72, Uko abasiganwa bakurikiranye ahashyizwe umuhigo wo gutanguranwa mu mpinga y’umusozi aho wegukanywe na Rolland (1), Alba (2) na Madrazo (3).

Ubwo bari basigaje ibilometero bitatu, Umufaransa Pierre Rolland yabanje kwataka ariko mu kanya gato mugenzi we Geniez Alexandre amwiyungaho aza no kumutanga aho basoreza akoresheje amasaha 03:12’14” mu gihe Pierre Rolland yakoresheje 03:12’17” (amurusha amasegonda 3”).

Umunyarwanda Manizabayo Eric na we yahise ahasesekara aho aruswa amasegonda 19” na Geniez aho yakoresheje amasaha 3:12’33”, undi Munyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric akaba yahagereye rimwe na Mugisha Moise bombi barushwa amasegonda 20” na Geniez.

 

Umunyarwanda yinjiye muri Top 10 ku rutonde rusange

Urutonde rusange ruyobowe n’umunya-Espagne Madrazo Ruis Angel akaba akurikiwe n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael bombi banganya amasaha bamaze gukoresha 13:57’52”.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, ni Muhoza Eric urushwa umunota 1’36”mu gihe Manizabayo Eric ari ku mwanya wa 13 akaba arushwa iminota 02’10”.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru