Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique waje mu Rwanda, baganira ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu bufatanye bw’Ibihugu byombi by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje iby’uru ruzinduko rwa Perezida Filipe Jacinto Nyusi, byavuze ko yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare.
Itangazo ryashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze “ku ntambwe ishimishije y’ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado ndetse no mu bufatanye bw’izindi nzego.”
Tariki 21 Mutarama 2022, Perezida Filipe Nyusi yari yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yari yashimiye izi ngabo ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba ziri gukora muri iyi Ntara ya Cabo Delgado yari yarabaye indiri y’ibyihebe.
Muri Nyakanga 2018, Perezida Filipe Nyusi yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, asura ibikorwa bitandukanye birimo igice cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu karere ka Gasabo, ndetse n’ingoro y’amateka y’u Rwanda iherereye mu Rukari i Nyanza.
Nyusi aje mu Rwanda nyuma y’amezi atanu yakiriye mugenzi we Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique mu mpera za Nzeri 2021.
Muri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Mozambique, yasuye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki Gihugu.
RADIOTV10