Yagiye gusezerana yambaye ikoboyi na T-Shirt none yabaye iciro ry’imigani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’i Doncaster mu Bwongereza yashyize amashusho y’umukobwa w’inshuti ye wakoze ubukwe n’umusore wagiye gusezerana yambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira w’amaboko magufi, none bamwe bihaye uyu musore.

Violet Price w’imyaka 16 yashyize kuri TikTok amashusho agaragaza inshuti ye y’akadasohoka yitwa Catherine Nicholson na we w’imyaka 16 wakoze ubukwe ubwo yasezeranaga mu rusengero n’umukunzi we wari wiyambariye ipantalo y’ikoboyi n’agapira k’amaboko magufi.

Izindi Nkuru

Aya mashusho ya Violet Price yarebwe n’abasaga Miliyoni imwe n’igice, agaragaza ko inshti ye Catherine Nicholson iri gusezerana mu rusengero.

Daily Mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu musore yari yiyambariye iyi myenda ifatwa nk’isuzuguritse mu gihe umugeni we yari yambaye ikanzu imenyerewe ku bageni ndetse yaniteye ibirungo bya kigeni.

Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo na bamwe bagaye uyu musore, bavuga ko atari yambaye imyenda yo kujyana gusezerana.

Umwe yagize ati “Ese ubu yari azi ko aje gusezerana?”

Undi na we yagize ati “Ibaze gukora ibishoboka byose kugira ngo ugaragare neza ariko umukunzi wawe akaza yambaye uko?”

Aba basezeranye kandi ngo bari bamaze igihe gito batangiye gukunda, na byo bikaba byanenzwe n’abatanze ibitekerezo kuri aya mashusho.

Undi yagize ati “Buri wese ari kuvuga ku buryo umugabo yari yambaye ariko njyewe ntewe impungenge z’uburyo basezeranye bamaranye igihe gito bakundana.

Yagiye gusezerana mu rusengero yiyambariye ikoboyi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru