Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyubozi bukuru bwa Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, agira DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru asimbuye CG Dan Munyuza yari asanzwe yungirije.

Bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Perezida wa Repubulika kandi yagize CP Vincent Sano, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa.

Uyu mwanya wahawe CP Vincent Sano, wari usanzwe uriho DCG Felix Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko kandi Perezida wa Repubulika yagize Col Celestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru