Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda barimo na Minisitiri Mushya ushinzwe Ishoramari rya Leta, ikaba ari na Minisiteri Nshya, Guverinoma y’u Rwanda yungutse.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga, rigaragaza ko Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Izindi Nkuru

Dr Ngabitsinze yasimbuye Beata Habyarimana wari wahawe uyu mwanya mu mavugurura yari yakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 15 Werurwe 2021.

Ngabitsinze umusimbuye yari asanzwe ari muri Guverinoma y’u Rwanda aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, umwanya yari yarashyizwemo muri Werurwe 2020.

Yagiye muri uyu mwanya avuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yari n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko.

Izi mpinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda kandi, zigaragaramo Minisitiri Mushya, ari we ushinzwe Ishomari rya Leta, akaba ari Eric Rwigamba.

Perezida Paul Kagame kandi yashyize mu myanya Dr Ildephonse Musafiri, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akaba yasimbuye Dr Ngabitsinze wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Izi mpinduka zazanye na Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta, yahise inahabwa Umunyamabanga Uhoraho ari we Yvonne Umulisa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru