• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kugurana umutekano warwo n’amahitamo adashoboka rusabwa

radiotv10by radiotv10
07/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kugurana umutekano warwo n’amahitamo adashoboka rusabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kugurana ingamba z’ubwirinzi ngo ruzikureho nk’uko rubisabwa ngo rwirengagize ko umutwe wa FDLR n’abawushyigikiye bakomeza kwisuganya begera umupaka warwo, kandi rudashobora kugira Igihugu rwemerera kuruhitiramo muri aya mahitamo yombi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2026, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame wagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko muri ibi bibazo byazanyemo n’u Rwanda, hari amahitamo rwafashe kandi ko adashobora guhinduka.

Yagize ati “Uko ibintu bimeze ubu, u Rwanda ruhanganye n’amahitamo adashoboka: Hari ukwihanganira gukomeza kubaho kwa FDLR n’imitwe y’inyeshyamba bakorana ngo ikomeze kwisuganya yegera umupaka wacu. Cyangwa kwirwanaho no kubihorwa. Amahitamo arahari kandi arasobanutse. Mu mwanya wacu, haba hari ikindi Gihugu cyatugenera amahitamo?”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko muri iki gihe, nta muntu wakwirengagiza imiterere ya Politiki y’Isi igezweho, ariko ko hagenda habaho impinduka kandi zizagenda zigira ingaruka ku Bihugu byose.

Ati “Ikintu kimwe kitarahinduka, ni uburenganzira n’inshingano bya buri Gihugu, kurinda umutekano w’imipaka yacyo n’abaturage bacyo. Ni inshingano idahinduka na rimwe. Ku Rwanda rero na rwo nta mwihariko. Nyamara, kubera impamvu zikomeje kutugora, u Rwanda rusabwa kwirengagiza ibibangamiye umutekano warwo no gushyira mu kaga ubwirinzi bwarwo bw’Igihugu.”

Yavuze ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC atari bishya kandi ko kubyumva byoroshye, kandi ko icyatumye bikomeza kubaho igihe kinini ari ukubyirengagiza byumwihariko byakunze kuranga abafite ububasha bwo kubishakira umuti.

Gushyiraho ingamba z’ubwirinzi byakozwe n’u Rwanda, bishingiye ku gukomeza kubaho k’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kimwe n’ingengabitekereza y’ubuhezanguni yawo, ikaba ari n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ikibabaje ni uko bigaraga ko bifite ababishyigikiye bo mu karere no hanze yako mu buryo bwose bushoboka.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitewe n’amateka y’u Rwanda ndetse n’imiterere yarwo, ari ngombwa ko habaho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka, avuga kandi ko izashyizweho ubu, zigamije guhangana na kiriya kibazo cy’uriya mutwe, kandi rudashobora kugira ikindi rubigurana.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu
Bakiriye ku meza abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe wa RDF wungutse abasirikare bafite imyitozo ihanitse

Next Post

How to know who is your true friend

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
How to know who is your true friend

How to know who is your true friend

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.