Perezida Kagame yashimiye abageneye u Rwanda ubutumwa muri iki gihe cyo Kwibuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yashimiye abanyamahanga bagaragarije u Rwanda n’Abanyarwanda ko bifatanyije muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda n’Isi yose bari mu cyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abautsi. Abantu batandukanye barimo abakomeye, bakomeje koherereza Abanyarwanda ubutumwa bwo kubafata mu mugongo.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame, yashimiye abakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe.

Yagize ati “Turashima abayobozi n’inshuti zo mu bice bitandukanye ku Isi bohereje ubutumwa bwo kwifatanya natwe muri ibi bihe. Ndetse n’abandi bashaka inyito za bo ku byo Igihugu cyacu cyanyuzemo. Kwibuka ni umwanya wo kuzirikana no gukomeza guharanira ukuri. Bidufasha kujya mu cyerekezo gikwiye.”

Bamwe bagaragaje ko bazirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagaha icyubahiro izo nzirakarengane; harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, wavuze mo Isi itagomba kwibagirwa ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Hashize ikiragano kimwe kuva jenoside ihagaritswe. Ntitugomba kwibagirwa ibyabaye. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo n’abazaza bazahore bibuka.”

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’uBburayi, Josep Borrell Fontelles, na we wavuze ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe, yavuze ko banashimira intambwe u Rwanda rukomeje gutera.

Yagize ati “Turashima u Rwanda n’Abanyarwanda ku bw’imbaraga zidasanzwe mu guhaguruka bavuye mu muyonga. Bongeye kubaka Igihugu no kwiyunga.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, na we yavuze ko iki Gihugu kifatanyije n’u Rwanda “mu kwibuka ku nshuro 29 inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, François Quenneville-Dumont, mu butumwa bwanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda yagize ati Uyu munsi, ubwo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, nifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kunamira ababo babuze ndetse no kwibuka ibihe by’umubabaro banyuzemo, nka bimwe mu bishaririye byaranze amateka ya muntu.”

Ana María Hidalgo uyobora umujyi wa Paris mu Bufaransa yavuze na we yagize icyo avuga mu izina ry’u Bufaransa, avuga ko iki Gihugu na cyo kifatanyije n’u Rwanda kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe buri mwaka, duhurira mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi, abagore, abana n’abagabo bishwe bazira ko ari Abatutsi.”

Ambasade z’Ibihugu bitandunye mu Rwanda, nk’iy’u Bushinwa n’izindi, na zo zihaganishije abanyarwanda. Ndetse zinashimangira ko ibihugu byabo bizakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru