Kuva mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwabonye impinduka nziza mu bukungu aho Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wavuye kuri miliyari 806 mu mwaka ukagera kuri miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abasora neza bagize uruhare rukomeye muri izo mpinduka zubatse urufatiro rukomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.
Byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edouard wahagararuye Perezida Kagame mu muhango wo gushimira abasora ku nshuro ya 20 ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze gishinzwe.
Dr. Ngirente yagize ati: “Kuri uyu munsi wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 20, nishimiye kwifatanya namwe nkaba naje rero mpagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we ubashimira cyane ibyo mukora kuko ari byo bitujyana ku majyambere Igihugu cyacu cyiyemeje kugeraho.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ashimira cyane abasora bose bakomeje kuzuza neza inshingano zabo basora uko bikwiriye kandi ku gihe, ndetse ko kuba bataraciwe intege n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ari ibyo gushimirwa.
Ati: “Icyorezo cyarateye kitugiraho ingaruka mbi twese, ariko twabonye umuhate abikorera kugiti cyanyu mwakomeje kugira kugira ngo dushobore kugihashya nk’Igihugu. Uwo muhate twawubonye mu kubahiriza amabwiriza yashyirwagaho na Guverinoma, kandi ntace intege gusora mu gihe gikwiye bishingiye ku byo mwari mwashoboye gukora.
Yavuze ko umurava w’abasora wigaragariza mu buryo imisoro idahwema kwiyongera buri mwaka, atanga urugero rw’uburyo intego u Rwanda rwari rwihaye mu gukusanya imisoro y’uyu mwaka imaze kugerwaho ku kigero cya 103% kandi umwaka ubura ukwezi kumwe ngo urangire.
Yavuze ko uwo mughigo wagezweho kubera ko RRA yakoze ibyo igomba gukora ariko biba akarusho kuko abasora na bo bitabiriye gukora inshingano zabo uko bikwiye nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza.”
Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda itazadohoka mu gushyiraho ikirere cyiza gituma abikorera bakomeza gukora ibikorwa byabo bisanzuye, ahamya ko Leta ihora ivugurura amategeko n’amabwiriza ndetse ifata n’ingamba zifasha abasora kubona ibikenewe byose bituma abitabira ubucuruzi barushaho kwiyongera kani bagatera imbere.
Ati: “Ibyo byashobotse kubera uruhare n’ubufatanye bw’abikorera kandi bikomeje kuzana impinduka nziza twese tuzi mu gihugu cyacu, ndetse muri izo mpinduka nziza iz’ingenzi twavuga harimo kwiyongera k’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu aho wavuye kuri miliyari mu mwaka 2000 ukagera kuri miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021. Uyu ni umubare mwiza utuma Abanyarwanda bose bishimira ko gukorera mu Rwanda ari byiza no kuba Umunyarwanda na byo bikaba ari byiza nk’uko twese tubizi.”
Minisitiri w’Intebe yanakomoje ku buryo Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku kigero gishimishije, aho imibare iy’agateganyo yerekena ko ubukungu bw’u Rwanda kuzazamuka ku gipimo cya 6.8% muri uyu mwaka wa 2022, naho mu mwaka wa 2023 bukazazamuka kugipimocya 6.7%.
Yashimangiyeko Guverinoma y’u Rwanda yiteze kubona ubufatanye buhoraho mu bikorera mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, ari na yompamvu yashyizeho Ikigega nzahurabukungu kimaze gufasha abikorera benshi kwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Intebe yahamagariye abacuruzi biyandikishije muri TVA kugira umuco wo gutanga inyemezabuguzi za EBM batarinze kubyibutswa kandi bagacika ku ngeso yo kubanza kubaza abakiliya niba bazikeneye.
Yanibukije abaguzi kujya bibuka kuzisaba kuko ari wo musanzu wabo bagira muri urwo rugendo rwo gukusanya ubushobozi bukenewe mu kubaka Igihugu Abanyarwanda batewe ishema no kubamo.
Radio&Tv10