Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

Perezida Kagame yashimiye abasora uburyo batigeze badohoka no mu gihe cya COVID19

radiotv10by radiotv10
20/11/2022
in IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yashimiye abasora uburyo batigeze badohoka no mu gihe cya COVID19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwabonye impinduka nziza mu bukungu aho Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wavuye kuri miliyari 806 mu mwaka ukagera kuri miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abasora neza bagize uruhare rukomeye muri izo mpinduka zubatse urufatiro rukomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edouard wahagararuye Perezida Kagame mu muhango wo gushimira abasora ku nshuro ya 20 ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze gishinzwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abasora, by’umwihariko abahawe ibihembo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’abashimiwe mu Ntara zitandukanye

Dr. Ngirente yagize ati: “Kuri uyu munsi wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 20, nishimiye kwifatanya namwe nkaba naje rero mpagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we ubashimira cyane ibyo mukora kuko ari byo bitujyana ku majyambere Igihugu cyacu cyiyemeje kugeraho.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ashimira cyane abasora bose bakomeje kuzuza neza inshingano zabo basora uko bikwiriye kandi ku gihe, ndetse ko kuba bataraciwe intege n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ari ibyo gushimirwa.

Ati: “Icyorezo cyarateye kitugiraho ingaruka mbi twese, ariko twabonye umuhate abikorera kugiti cyanyu mwakomeje kugira kugira ngo dushobore kugihashya nk’Igihugu. Uwo muhate twawubonye mu kubahiriza amabwiriza yashyirwagaho na Guverinoma, kandi ntace intege gusora mu gihe gikwiye bishingiye ku byo mwari mwashoboye gukora.
Yavuze ko umurava w’abasora wigaragariza mu buryo imisoro idahwema kwiyongera buri mwaka, atanga urugero rw’uburyo intego u Rwanda rwari rwihaye mu gukusanya imisoro y’uyu mwaka imaze kugerwaho ku kigero cya 103% kandi umwaka ubura ukwezi kumwe ngo urangire.

Yavuze ko uwo mughigo wagezweho kubera ko RRA yakoze ibyo igomba gukora ariko biba akarusho kuko abasora na bo bitabiriye gukora inshingano zabo uko bikwiye nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza.”

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda itazadohoka mu gushyiraho ikirere cyiza gituma abikorera bakomeza gukora ibikorwa byabo bisanzuye, ahamya ko Leta ihora ivugurura amategeko n’amabwiriza ndetse ifata n’ingamba zifasha abasora kubona ibikenewe byose bituma abitabira ubucuruzi barushaho kwiyongera kani bagatera imbere.

Ati: “Ibyo byashobotse kubera uruhare n’ubufatanye bw’abikorera kandi bikomeje kuzana impinduka nziza twese tuzi mu gihugu cyacu, ndetse muri izo mpinduka nziza iz’ingenzi twavuga harimo kwiyongera k’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu aho wavuye kuri miliyari mu mwaka 2000 ukagera kuri miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021. Uyu ni umubare mwiza utuma Abanyarwanda bose bishimira ko gukorera mu Rwanda ari byiza no kuba Umunyarwanda na byo bikaba ari byiza nk’uko twese tubizi.”

Minisitiri w’Intebe yanakomoje ku buryo Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku kigero gishimishije, aho imibare iy’agateganyo yerekena ko ubukungu bw’u Rwanda kuzazamuka ku gipimo cya 6.8% muri uyu mwaka wa 2022, naho mu mwaka wa 2023 bukazazamuka kugipimocya 6.7%.

Yashimangiyeko Guverinoma y’u Rwanda yiteze kubona ubufatanye buhoraho mu bikorera mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, ari na yompamvu yashyizeho Ikigega nzahurabukungu kimaze gufasha abikorera benshi kwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Intebe yahamagariye abacuruzi biyandikishije muri TVA kugira umuco wo gutanga inyemezabuguzi za EBM batarinze kubyibutswa kandi bagacika ku ngeso yo kubanza kubaza abakiliya niba bazikeneye.

Yanibukije abaguzi kujya bibuka kuzisaba kuko ari wo musanzu wabo bagira muri urwo rugendo rwo gukusanya ubushobozi bukenewe mu kubaka Igihugu Abanyarwanda batewe ishema no kubamo.

Radio&Tv10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + seventeen =

Previous Post

Uwari wacumbikiwe ahahoze ibiro by’Akagari wari utunzwe n’ibyasigaye muri resitora yatangiye kumwenyura

Next Post

Gen. Muhoozi yatangaje ko yemeranya n’umugambi wa Perezida Kagame na Kenyatta kuri M23

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Muhoozi yatangaje ko yemeranya n’umugambi wa Perezida Kagame na Kenyatta kuri M23

Gen. Muhoozi yatangaje ko yemeranya n’umugambi wa Perezida Kagame na Kenyatta kuri M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.