Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) y’icyubahiro, yahawe na Kaminuza ya Yonsei University iri mu zikomeye muri Korea y’Epfo no ku Isi.
Iyi mpamyabumenyi yahawe Perezida Paul Kagame, ni ijyanye n’imiyoborere na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).
Perezida Kagame yahawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro, kubera uruhare yagize mu miyoborere myiza iteza imbere u Rwanda, ikomeje kubera urugero Ibihugu byinshi.
Iyi kaminuza ya Yonsei University yahaye Umukuru w’u Rwanda iyi mpamyabushobozi y’icyubahiro, ni imwe zigenga muri Korea y’Epfo, yashinzwe mu 1885, ikaba muri eshatu za mbere zikomeye muri iki Gihugu.
Iyi kaminuza ifite ibigo by’ubushakashatsi 178, ikorana Kaminuza n’amashuri makuru birenga 700 byo mu Bihugu 77 byo ku Isi yose, ikaba kandi iri mu za mbere zigira abanyeshuri benshi muri Korea, aho muri 2015 yigagamo abanyeshuri 4 500, ndetse muri 2012 ikaba yaraje ku mwanya wa mbere mu mashuri makuru na za kaminuza zitanga ubumenyi bufite ireme muri iki Gihugu.
Umukuru w’u Rwanda yahawe impamyabumenyi z’icyubahiro zitandukanye, zirimo iyo yahawe mu bijyanye n’amategeko na University of the Pacific yo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri 2005.
Muri 2006 kandi Perezida Kagame yahawe indi mpamyabumenyi y’icyubahuro na Oklahoma Christian University na yo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America
Muri 2016, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na bwo yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro na kaminuza ya Bahir Dar University yo muri Ethiopia, icyo gihe akaba yari yanabaye Umukuru w’Igihugu uhawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’amategeko muri iyi kaminuza.
RADIOTV10