Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, barimo Samuel Dusengiyumva wari uyisanzwemo, akaba n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Aba Bajyanama bo mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 nk’uko bikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 21 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abajyanama mu Nama Njyanama bakurikira:…”
RADIOTV10