Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagumishije Dr Edouard Ngirente, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya igiye gushyirwaho.

Ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu itangazo ryatambutse ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Dr Edourd Ngirente wakomeje kugirirwa icyizere, akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashyizweho na Perezida Paul Kagame nyuma y’umunsi umwe arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Itegeko Nshinga riteganya ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika arahiye, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe kitarenze iminsi 15, ndetse abagize Guverinoma na bo bagashyirwaho mu gihe kitarenze iminsi 15 na bwo nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Dr Edouard Ngirente, agiriwe icyizere na Perezida Paul Kagame amugumisha kuri izi nshingano yamuhaye muri 2017 ubwo n’ubundi yatorerwaga kuyobora Abanyarwanda.

Dr Ngirente afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu n’imari, aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uru rwego, yakuye muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Mugabane w’u Burayi ya Université Catholique de Louvain yo mu Gihugu cy’u Bubiligi.

Yakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’imari n’ubukungu ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, nko kuba yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi ifite icyicaro Gikuru i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uretse uyu mwanya w’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa World Bank, Dr Ngirente yanabaye Umuyobozi Mukuru mu by’Ubukungu w’iyi Banki mu Bihugu 22, ari na wo mwanya yakoraga ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe.

Dr Ngirente muri 2017 ubwo yarahiriraga kuba Minisitiri w’Intebe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =

Previous Post

Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda

Next Post

Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo

Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.