Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagumishije Dr Edouard Ngirente, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya igiye gushyirwaho.
Ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu itangazo ryatambutse ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Dr Edourd Ngirente wakomeje kugirirwa icyizere, akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashyizweho na Perezida Paul Kagame nyuma y’umunsi umwe arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Itegeko Nshinga riteganya ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika arahiye, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe kitarenze iminsi 15, ndetse abagize Guverinoma na bo bagashyirwaho mu gihe kitarenze iminsi 15 na bwo nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Dr Edouard Ngirente, agiriwe icyizere na Perezida Paul Kagame amugumisha kuri izi nshingano yamuhaye muri 2017 ubwo n’ubundi yatorerwaga kuyobora Abanyarwanda.
Dr Ngirente afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu n’imari, aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uru rwego, yakuye muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Mugabane w’u Burayi ya Université Catholique de Louvain yo mu Gihugu cy’u Bubiligi.
Yakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’imari n’ubukungu ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, nko kuba yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi ifite icyicaro Gikuru i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uretse uyu mwanya w’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa World Bank, Dr Ngirente yanabaye Umuyobozi Mukuru mu by’Ubukungu w’iyi Banki mu Bihugu 22, ari na wo mwanya yakoraga ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe.
RADIOTV10