Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagize Jean-Guy Africa; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Iri shyirwaho rya Jean-Guy Africa nk’Umuyobozi Mukuru wa RDB, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025.
Iri tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “None ku wa 13 Mutarama 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean-Guy Africa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDC).”
Jean-Guy Africa asimbuye Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, aho yari amaze umwaka n’amezi kuri izi nshingano, kuko yari yazihawe muri Nzeri 2023, ubwo yagarukaga kuyobora uru Rwego n’ubundi yigeze kuyobora.
Jean-Guy Afrika wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB, yari asanzwe akora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), aho mu kwezi k’Ukuboza 2021 yanagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibiro bishinzwe ubuhuzabikorwa mu karere.
Jean-Guy Afrika afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri George Mason yo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu ishami ry’Ubucuruzi na Politiki Mpuzamahanga.
Yanize amasomo muri za Kaminuza zinyuranye, zirimo Harvard Kennedy School, na University of Oxford; zombi zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no muri Graduate Institute of Geneva yo mu Busuwisi.
Yakoze imirimo inyuranye mu bikorwa bya Politiki, mu kwihuza kw’Ibihugu mu Miryango, mu mishinga yo gutera inkunga ibikorwa remezo ndetse no gucunga imishinga.
Yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iterambere ry’ibyoherezwa hanze mu cyahoze ari RIEPA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa hanze, aho yakoze izi nshingano hagati ya 2006 kugeza muri 2008 ubwo iki Kigo cyahuzwaga na RDB agiye kuyobora ubu.
RADIOTV10