Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP, ubu akaba yikorana ku giti cye, ashobora gukora umwuga w’itangazamakuru kuri imwe muri Radio zo mu Rwanda.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Golo’ ikanakundwa n’abatari bacye, ari ku rutonde rw’abatsindiye imyanya y’abakozi nk’abanyamakuru kuri Radio ya Magic FM, ibarizwi mu bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Uku gutsinda ikizamini muri RBA, bigaragazwa n’inyandiko yerekana abatsindiye imyanya ya Producer na Presenter, aho Passy [Kizito Pascal] ari afite amanota 79%.

Passy aza kuri uyu mwanya akurikira uwitwa Uwingabire Annick, we ufite 80%, ku mwanya wa gatatu hakazaho uwitwa Sebushishi Beaugard na Migambi Gilbert, bombi basanzwe muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Passy Kizito ntiyakunze kumvikana mu mwuga w’Itangazamakuru cyane, uretse kuba yarigeze gukora kuri Radio na TV1 ariko ntiyahatinze kuko yahise arisezera asubira muri muzika.

Nubwo atakunze kumvikana akora uyu mwuga w’itangazamakuru, ni wo yize, dore ko anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru.

Aramutse yinjiye muri uyu mwuga, yaba abaye umwe mu bahanzi banakora Itangazamakuru, barimo n’abafite amazina akomeye, nk’umunyamakuru Uncle Austin, Yago Pon Dat, ndetse na Andy Bumuntu we uherutse gutandukana n’igitangazamakuru yari amazeho imyaka ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 8 =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abamaze guhitanwa n’inkongi idasanzwe muri America

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

Related Posts

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

by radiotv10
19/06/2025
0

Umunyamakuru Bianca wari uherutse kwibwa imodoka ikaza kuboneka yarakoze impanuka, yavuze ko hari amakuru yagaragaye ko umukozi we wari wayibye...

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

by radiotv10
18/06/2025
0

Rwandan rapper Uwimana Francis, popularly known as Fireman, has recently ventured into commission-based land brokerage, helping people buy and sell...

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

by radiotv10
18/06/2025
0

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, yongeye kubazwa igihe azashingira urugo, avuga ko igihe kitaragera, ariko ko nikigera azabikora...

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

by radiotv10
18/06/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri,...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

by radiotv10
16/06/2025
0

Imodoka y’umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca yari yaribwe mu Mujyi wa Kigali, yabonetse mu Karere ka Kamonyi. Uyu munyamakurukazi...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w'Urwego rw'Iterambere ry'Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.